Ubuyapani : Yafungiwe guhamagara polisi inshuro ibihumbi 15, mu mezi 6

Umugore wo mu gihugu cy’Ubuyapani witwa Tomomi Monmae, w’imyaka 44, akaba ari umushomeri, aherutse gucumbikirwa mu buroko nyuma yo gutabaza polisi inshuro ibihumbi 15, mu gihe cy’amezi atandatu gusa, kandi nta kibazo yagize.

Uyu mugore yafunzwe na polisi y’ahitwa i Sakai ho muri perefegitura ya Osaka iherereye mu burengerazuba bw’Ubuyapani, nyuma yo kumwingingira, inshuro zigera kuri 60 zose, kurekera aho kubahamagarira ubusa.

Umuvugizi wa polisi yo mu Buyapani yagize ati « Hari igihe yadutabaje inshuro 927 mu munsi umwe. Hari ku itariki ya 30 Nyakanga ! Uko yahamagaraga, nta n’ubwo yahimbye impamvu yatuma polisi imutabara. Yavugaga ibimuje mu mutwe byose».

Uyu muvugizi akomeza agira ati "Nibaza ko yaduhamagaraga kubera ko irungu ryabaga ryamwishe, kuko urebye atanarwaye mu mutwe».

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka