Benshi bakundana bakennye ariko bakira bagatangira gushwana

Bamwe mu bakunze kuganira ku bibazo by’abashakanye, batangaza ko bimaze kugaragara ko benshi mu bashakanye bashakana bakundanye ndetse bagakomeza kubana muri duke bafite mu mahoro ariko ngo iyo bamaze gutera intambwe batangira kubipfa.

Ibi biratangazwa na bamwe mu bari guhugurwa na komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ku burenganzira bwa muntu ariko bagaruka ahanini ku bibazo bigaragara hagati y’abashakanye.

Pasteri Kabayiza Louis Pasteur wo mu karere ka Nyanza ukorera mu kigo nderabuzima cya Hanika avuga ko abo bakunze kuganira na bo, abenshi usanga mu gihe bari abakene bashyiraga hamwe bafite gahunda yo gutera imbere nyamara ngo iyo umutungo umaze kuboneka hahita havuka ibibazo.

Pasiteri Kabayiza ati: “iyo umutungo waje, umwe atangira kumva yiyizeye ku giti cye, ugasanga rwa rukundo bari bafitanye mbere bajya gushakana rukagenda rucuyuka, bakagera igihe abantu birebera imitungo gusa, urukundo rugashira gutyo”.

Aha ngo buri umwe wese aba areba ku byo bagezeho akumva ko ashobora kubigiraho uburenganzira wenyine kuburyo ariho umwe ashobora gutaka uburenganzira yabuze nawe akarwanira ko iyo mitungo yayigiraho uruhare maze bamwe bakaba bashaka gatanya kugirango bayigabane.

Kabayiza avuga ko ikibazo ari uko birengagiza ko abana babo aribo babihomberamo cyane kuko baba babuze urukundo rw’ababyeyi bombi bagakwiye kuba babarera babana. Aha akaba asanga ari ukubangamira abana ku buryo bukabije.

Umusaza witwa Bakunzi Faustin, perezida wa komite y’ikigo nderabuzima cya Cyatsi mu karere ka Nyanza, we abona abashakanye bashwana kugeza n’aho bagera kuri gatanya bitavuze ko nta rukundo ruba ruhari, ahubwo ngo ikibazo ni uko rubangamirwa no gushyira imbere inyungu kuri bamwe.

Ikindi kibazo avuga gikomeye ni uko nta miryango kuri ubu ikita ku biganiro by’abayigize ni ukuvuga umugore, umugabo n’abana, ahubwo ngo buri wese yiyita ko afite byinshi byo gukora. Ati: “akanirengagiza ko muri ibyo byinshi afite, umuryango ariwo ugomba kuza ku isonga”.

Abenshi mu biga ibi bibazo bumva ko hashyirwa ingufu mu gushishikariza abashakanye kongera kugarura ubusabane hagati yabo ndetse bakimiriza imbere ibiganiro hagati.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka