Uruganda rukora za mudasobwa zizwi nka Dell rwamaze gukura ku isoko mudasobwa nshya ziswe Latitude 6430u Ultrabooks kuko ngo abakiliya ibihumbi byinshi bari baraziguze bose binubiraga ko zinukamo inkari cyangwa amaganga y’injangwe.
Ubushakashatsi bumaze kwerekana ko abaturage bo mu ntara y’Amajyepfo baza ku mwanya wa mbere mu gukenera guhabwa icyubahiro no kwitabwaho kurusha abandi batuye izindi ntara mu Rwanda.
Umuganga w’amenyo wo muri Leta ya Iowa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, yirukanye umwungirije amuhora ko ngo ari “mwiza cyane”, ibintu avuga ko yabonaga bishobora kuzamugusha ndetse bikanamusenyera mu bihe biri imbere.
Leta y’igihugu cy’Ubuyapani ngo ihangayikishijwe bikomeye n’uko abaturage bayo benshi biganjemo urubyiruko batagifite irari na rike ryo gukora imibonano mpuzabitsina, bigatuma ndetse baguma batyo ntibazigere banatekereza gushinga urugo ngo babyare igihugu kigire amaboko.
Urukiko rwo mu gihugu cya Botswana rwategetse umugore gutanga impozamarira y’amadolari ya Amerika $7128 (Amafaranga y’u Rwanda akabakaba 4,847,000) azira kuba yaramushukiye umugabo akamugusha mu cyaha mu gihe umugore nyir’urugo yari mu rugendo.
Umusore wo mu mujyi wa Karongi yatangaje abantu ubwo yanywaga inzoga ya waragi iri mu icupa riringaniye bakunze kwita hafu (half), akayinywa mu masegonda icumi adakuye icupa ku munwa.
Umunyaturukiya Sultan Kösen, upima m 2,51, ku cyumweru tariki ya 27/10/2013, yakoze ubukwe n’Umunyasiriyakazi Merve Dibo, we ufite uburebure bwa m 1,75.
Abacamanza bo mu gihugu cya Malaysia baciye urubanza rutegeka ikinyamakuru cy’Abakirisitu Gatulika kutazongera guhirahira ngo cyandike ijambo Allah mu nyandiko zacyo, ngo kuko iryo jambo ari umwihariko Abayisilamu bakoresha iyo bavuga Imana yabo.
Abagore n’abakobwa bakunda ikipe ya Gor Mahia, imwe mu makipe akomeye muri Kenya bafite imyemerere idasanzwe yo gutera ingabo mu bitugu ikipe yabo ku bibuga bitandukanye nta makariso bambaye ngo bitume itsinda.
Abatuye mu mujyi Rwamagana bazindutse bavuga inkuru y’umugabo ngo waguze serivisi z’indaya yicuruzaga mu mujyi wa Rwamagana, bagatahana ariko bagera mu rugo uwari waguze agasanga uwo yatahanye ari umugabo mugenzi we.
Bamwe mu batuye akarere ka Muhanga batandukanye baratangaza ko umuco wo gupfubura umaze kumenyekana, wagakwiye kubahwa nubwo byagaragaye ko ushobora gusenya mu gihe bidakozwe neza.
Umusaza w’imyaka 70 witwa Mulangira Iddi ukomoka mu Karere ka Bundibugyo muri Uganda yafashe umwanzuro wo gusubira ku ntebe y’ishuri ribanza mu mwaka wa gatatu kugira ngo atazapfa atazi gusoma no kwandika.
Umunyamegisikani (Mexicaine) w’imyaka 40 aherutse gufungwa igihe gito azira kuba inshuti ye y’umukobwa yamuregeye polisi ko yafungishije ikoboyi ye ingufuri ngo atamuca inyuma.
Umugabo washatse guhindura igitsina cye yabyaye umwana w’umuhungu mu gace gakennye kitwa Neukoellin mu gihugu cy’Ubudage mu mugi wa Berlin.
Ubukwe bwa Mutuyimana Martin w’imyaka 27 y’amavuko na Ingabire Chantal w’imyaka 26 y’amavuko bombi bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bwasubitswe bugeze mu myiteguro ya nyuma biturutse ku muryango w’umukobwa wanze ko Ingabire ashyingiranwa na Mutuyimana.
Mu gihe mu bihe byashize iyo abantu bamenyaga ko umuntu yanduye agakoko gatera SIDA wasangaga benshi batangira kumucikaho bagasa n’abamushyira mu kato, mu murenge wa Shyogwe ho mu karere ka Muhanga haravugwa umugore wanduye agakoko gatera SIDA ariko abagabo bagakomeza kumwirukaho bashaka kumusambanya.
Mu gihe bimenyerewe ko mu Rwanda, inka zishorezwa inkoni ariko bitewe n’iterambere, zikaba zisigaye zitwarwa mu mamodoka; kuri uyu wa Mbere tariki ya 21/10/2013 mu karere ka Nyamasheke, habonetse abantu batwaye inka nzima ku ngorofani ikoze mu biti.
Umugabo n’umugore bo mu gihugu cy’Ubushinwa bashobora kuzakurikiranwa n’ubutabera kubera kugurisha umwana wabo w’umukobwa amafaranga bakuyemo bakayagura telefoni yo mu bwoko iphone.
Mu bice bimwe by’icyaro mu gihugu cy’Ubuhinde, abakobwa batozwa uburaya bakiri bato mu rwego rwo kubategurira kuzabigira umwuga, kugira ngo babashe gutunga imiryango ya bo.
Imbwa ikomoka mu gihugu cy’Ubudage yabaga muri Amerika yatahuwe ko yaboshywe ku giti mu gihe kingana n’imyaka 4, ubu ukekwaho icyo cyaha akaba yarasabiwe igihano cy’amezi 6 y’igifungo kubera ibyo bita ubugome yakoreye icyo kiremwa.
Umugabo w’umuporoso aherutse kujya kwa muganga adandabirana nk’uwasinze avuga ko yarwaye ibintu bimutera isereri ariko abaganga bamusuzumye basanga mu mwuka we harimo ibipimo by’inzoga nyinshi byaje kugaragara ko ikorwa n’igifu cye.
Mu gihugu cya Vietnam ho haravugwa ko abazicuruza ngo babanza kubabaza cyane imbwa bagiye kubaga ngo kuko aribwo zigira inyama ziryoshye, mu gihe mu bihugu binyuranye byo muri Aziya bamenyereye kurya inyama z’imbwa n’ibizikomokaho nta mususu.
Umuyobozi w’ishyaka rya gikomunisiti mu gace kamwe ko mu mugi wa Pékin yasezerewe ku mirimo azira kuba yarakoreye umuhungu we ubukwe buhenze, kandi ishyaka arimo ryarasabye ko abarihagarariye bagomba kwizirika umukanda.
Ubushakasha bwakorewe mu Bufaransa bwagaragaj3 ko abagore ari bo bakunda kurangara cyane no kutagira impungenge zo kwandika ubutumwa bugufi SMS iyo batwaye imodoka.
Umugabo w’Umubiligi wari wavutse ari umukobwa abaganga bamwemereye gupfa nyuma y’uko uyu mugabo-gore yari amaze kugaragaza ko igitsina cy’abagabo bamuteyeho mu 2009 kitamushimishije kandi bikaba byamuteraga agahinda kadashira, ngo atari kuzabasha kwihanganira iyo akomeza kubaho.
Abanyeshuri biga muri kaminuza yo mu gihugu cya Hungary bagiye kwiga bambaye utwenda tw’imbere (amakariso), bakubika ibitabo ku mabere bagaragaza ko batishimiye icyemezo cy’umuyobozi wa kaminuza ubategeka uko bagomba kwambara.
Umubyeyi wo mu gihugu cya Kenya yibarutse umwana ufite umutwe utari uw’umuntu n’amaso nk’ay’igikeri, bigakekwa ko yasamiye mu kiyaga cyarimo amagi y’igikeri ubwo yogeragamo.
Ruticumugambi Daniel utuye mu mudugudu wa Kaduha ya mbere akagali ka Kaduha umurenge wa Katabagemu akarere ka Nyagatare arasaba ubuyobozi kumufasha bugakura umuntu bikekwa ko ari igini akaba amaze icyumweru mu isambu ye.
Umusaza wo mu gihugu cya Nepal w’imyaka 73, ureshya na cm 41, ashaka kuzamenyekana ku isi yose nk’umuntu mugufi cyane kandi utabasha kugenda, ndetse n’izina rye rikandikwa mu gitabo cy’ibyamamare cyitwa Guiness des records.
Abagore 8000 bo muri Nigeriya bibumbiye mu ishyirahamwe “Zamafara” bigabije imihanda tariki 26/09/2013 mu rwego rwo kugaragariza Leta bafite ikibazo cyo kutagira abagabo.