Yashyize ahagaragara umupira utanduzwa n’ibiwumenetseho
Umunyeshuri w’Umunyamerika aherutse guhanga umupira (T-shirts) ukoze ku buryo amazi awumenekaho akawunyereraho yose uko yakabaye nta na makeya awusigayeho.
Uyu mupira utinya amazi (hydrophobe Silic) wahimbwe n’umunyeshuri w’umunyamerika witwa Aamir Patel, ngo waba ari igisubizo ku bahora bitwararika kuba bamena icyayi cyangwa inzoga ku mwenda wabo wera.
Aho uyu mupira utandukanira n’indi myenda yahanzwe ku buryo itinjirwamo n’amazi ngo ni uko wo ushobora kumeswa hifashishijwe imashini zimesa. Kandi ngo ushobora kumeswa kuri ubu buryo inshuro zigera kuri 80.
Iyi nkuru dusoma kuri 7sur7.be inavuga ko uyu mupira ushobora kuzashyirwa ku isoko mu kwezi kwa Gicurasi k’umwaka utaha, ukazaba ugura amayero 35.
Ibi bizashoboka nyuma y’uko nyir’ukuwuhanga yifashishije urubuga rwa internet, yagaragaje umushinga we yifuza inkunga y’amadorari ibihumbi 20, kandi ubu akaba yarayabonye.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|