Yahanishijwe gutanga miliyoni 36 kubera gukomanga aho bitemewe

Umugabo ukora umwuga wo kwamamaza no gushishikariza abantu kujya bahahirana n’ikigo akorera yahanishijwe kuzatanga amande angana na miliyoni 36 z’amafaranga y’u Rwanda azira ko ngo yakomanze ku rugo yashakaga kumenyesha iby’ubucuruzi bwe kandi kuri urwo rugo batajya bihanganira ababakomangira ku miryango.

Urukiko rwo muri gihugu cya Australia aho uyu mugabo akora ari naho yakoreye icyaha ngo rwemeje kurenga ku cyifuzo cy’abaturage bari banditse ko badashaka ubakomangira ari ihohoterwa, bahanisha uyu mugabo n’abo akorera kuzatanga amande angana ibihumbi 39 by’amafaranga bita Euro akoreshwa ku mugabane w’Uburayi. Mu manyarwanda ni akayabo ka miliyoni 36 n’ibihumbi 270.

Ngo urukiko rwihanije abahohotera abaturage babakomangira igihe batabishaka.
Ngo urukiko rwihanije abahohotera abaturage babakomangira igihe batabishaka.

Amakuru dukesha urubuga bita www.7sur7.be aravuga ko uyu mugabo asanzwe acuruza kontaro zo kuzanira abakiriya gaz bakoresha mu ngo zabo. We rero ngo yagendaga abishishikariza abakiriya abasanze iwabo, ni uko aza gukomanga ku muryango wari wanditseho ngo « birabujijwe gukomanga » agira ngo abacuruzeho serivisi ze.

Ababa muri urwo rugo bahise bajya kumurega mu rukiko ko yabahohoteye, none ngo urukiko rwo muri iki gihugu cya Australia rwasabye ko abakoresha b’uyu mugabo bafatanya kuriha aya mafaranga yaciwe kubera kurenga ku cyifuzo cy’abaturage.

Icyatumye ibi ngo bihanwa bene aka kageni, ni uko uyu mugabo yakomanze arenze ku mabwiriza yari ari ku rugi yakomanzeho kandi yaragaragaraga neza: ngo ku muryango hari hashushanyijeho igipfunsi gikomanga, giherekejwe n’interuro igira iti « Birabujijwe gukomanga, abacuruza umuryango ku muryango ntibemewe hano. »

Umucamanza waciye uru rubanza avuga ko yategetse ko uyu mucuruzi n’abo akorera batanga ariya mafaranga ngo mu rwego rwo kubuza abacuruzi kujya babangamira abaguzi n’abaturage bose igihe babagejejeho icyifuzo cyabo ko badashaka ikintu runaka.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka