Nyamasheke: Umwana w’imyaka 8 gusa abwiriza mu rusengero

Irakoze Odine Light w’imyaka 8 wo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke akaba ari Umukristo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi amaze kumenyekana muri iri torero nk’umwana ukiri muto ubasha guhagarara imbere y’iteraniro akabwiriza abakristo kandi bikagaragara ko akunze gukora umurimo w’Imana.

Uyu mwana w’umukobwa ii imfura mu muryango w’iwabo akaba avukana n’umuhungu umwe umukurikira. Yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.

Nyuma y’uko abwirije mu rusengero rwo ku Itorero ry’Abadiventisiti rya Nyamasheke mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2013, Light yongeye kugaragara ku ruhimbi rw’iri torero ku Isabato y’itariki 30/11/2013 abwiriza mu cyiciro gikomeye cyo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi cyitwa icyo “Kuramya” bakunze kwita icya “Saa Tanu”.

Ahagaze ku ruhimbi, imbere y'Abakristo, Irakoze Odine Light ubona ko ibyo avuga abizi kandi nta bwoba afite.
Ahagaze ku ruhimbi, imbere y’Abakristo, Irakoze Odine Light ubona ko ibyo avuga abizi kandi nta bwoba afite.

Kubwiriza muri iki cyiciro ubwabyo bigaragaza imbaraga uyu mwana muto w’umukobwa afite mu murimo w’Imana ndetse n’icyizere Itorero ry’Abadiventisiti rimufitiye kuko mu busanzwe, ntabwo iki cyiciro “Cyo Kuramya” kibwirizwamo n’umuntu ubonetse wese.

Mu gihe mu bindi byigisho bitandukanye byo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi usanga hazamo guhanahana ijambo, kubaza ibibazo no kungurana ibitekerezo bigamije kuyobora abakristo kwiga neza Ijambo ry’Imana barisobanukiwe, uyu mwanya wo “Kuramya” wo urangwa no gutuza, abakristo bagatega amatwi umubwiriza kandi uyu mwanya utoranyirizwa umuntu koko ufite ubushobozi bwo kubwiriza abakristo abayobora ku Mana.

Ubwo yari afashe indangururamajwi (microphone) agiye kubwiriza, Light yabanje gusenga Imana ayisaba kumuyobora no gufasha abantu gusobanukirwa icyigisho yari agiye gutanga, maze atanga isomo risaba buri mukristo wese kwibaza uko yiteguye kwakira Umwami Yesu ubwo azagaruka.

Abakristo bo mu Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi bo mu Itorero rya Nyamasheke.
Abakristo bo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bo mu Itorero rya Nyamasheke.

Muri iryo somo ryari rifite umutwe ugira uti “Itegure gusanganira Yesu”, Light yabazaga ikibazo kigira kiti “Mbese ko Yesu agiye kugaruka, waba umwiteguye?”. Aha, yasabaga buri muntu wese, yaba umwana cyangwa se umuntu mukuru kumenya uburyo abanye n’Imana ndetse no gusuzuma ibikorwa bye kugira ngo amenye koko niba ari mu rugendo rujya mu ijuru kandi ko Yesu aramutse agarutse bitunguranye, yamujyana mu ijuru.

Uyu mwana w’umukobwa Light yabanje kubaza ibibazo abana bato ariko babasha gusubiza, maze ababaza uko bifata mu gihe ababyeyi babo baba badahari ndetse n’uko biyumva iyo ababyeyi bagarutse mu rugo. Mu bana babiri yabajije, bombi bavuze ko iyo umubyeyi agiye bababara nyamara yagaruka bakishima.

Yifashishije isomo “ry’Umugani w’Abakobwa Cumi”, harimo 5 b’abanyabwenge n’abandi 5 b’abapfu riboneka muri Matayo 25:1-13, Light yagize ati “Dukurikije isomo tumaze gusoma, wowe urumva Yesu aje, uzamusanganira?”. Yakomeje agira ati “Nk’abo bakobwa b’abapfu bakoraga imirimo igaragarira amaso nyamara ntibasabanaga n’ijuru.”

Mu byigisho n'amasomo yatangaga, Light ni we wisomeraga Bibiliya.
Mu byigisho n’amasomo yatangaga, Light ni we wisomeraga Bibiliya.

Irindi somo yatanze ni iriboneka muri Matayo 7:22-23 rigira riti “Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami’, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?” Ni bwo nzaberurira nti ‘Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe’.”

Yaje gusoza agira ati “Dusoza, rero turagira ngo tutazaba nka ba bakobwa b’abapfu, twitegure gusanganira umucunguzi wacu tutishushanya.” Aha yongeyeho isomo riboneka muri Yesaya 25:9, rigira riti: ‘Nuko uwo munsi bazavuga ngo: Iyi ni yo Mana yacu twategerezaga, ni yo izadukiza. Uyu ni we Uwiteka twategerezaga, tuzanezerwa twishimire agakiza ke.’ Ibyo ni byo mbasabira nanjye nisabira mu Izina rya Yesu. Amen!”

Akimara gusoza ikibwirizwa cye, abantu bose bari bateraniye mu rusengero wabonaga banyuzwe no kubona umwana muto abwiriza kandi nta bwoba afite ndetse ababyeyi barimo bagaragaza n’ibiganza byabo ko bifuza kubona abana babo na bo bahagarara mu rusengero bavuga Ijambo ry’Imana.

Light uri uburyo yari ahamagaye umwana amubaza ikibazo cy'uburyo yifata iyo umubyeyi we yagiye.
Light uri uburyo yari ahamagaye umwana amubaza ikibazo cy’uburyo yifata iyo umubyeyi we yagiye.

Nyuma y’uko iteraniro ryari rihumuje, Kigali Today yegereye Irakoze Odine Light tugirana ikiganiro gito maze atubwira ko ari inshuro ya kabiri abwirije mu rusengero kandi ko nta bwoba bimutera ahubwo ko yumva abyishimiye.
Light yatubwiye ko ubwo yamaraga kumenya ko ari we uzabwiriza ku Isabato ya 5 yahariwe abana, yateguye ikibwirizwa cye maze abibwira papa we kugira ngo amufashe gushaka amasomo muri Bibiliya ajyanye n’icyo cyigisho ndetse akajya amufasha kubyiga.

Mu gihe kigera ku minota 8 n’amasegonda 30 Light yamaze ku ruhimbi abwiriza, ni we ubwe wisomeraga amasomo yo muri Bibiliya.

Kumenya kwigisha Ijambo ry’Imana, Light abitorezwa mu muryango

Umubyeyi wa Light (mama we), Nyirabambanza Clémentine yabwiye Kigali Today ko mu rugo iwabo badatoza Light nk’Umubwiriza ahubwo ngo bamutoza nk’Umudiventisiti w’Umunsi wa Karindwi.

Uwasomye isomo ribanziriza umubwiriza, na we yari umwana.
Uwasomye isomo ribanziriza umubwiriza, na we yari umwana.

Ngo mu muryango wabo haba gahunda isanzwe yo kwiga Bibiliya ndetse n’amasengesho y’umuryango ya mugitondo na nimugoroba kandi buri muntu wese wo muri uyu muryango akaba agira igihe cyo kwigisha abandi batitaye ko ari muto ngo kuko mu rugero rwe, aba afite icyo yakwigisha abandi kandi kikabagirira umumaro.

Muri uyu muryango, ngo bereka umwana ko hari ibyo ashoboye kandi bakamusaba ko ibyo ashoboye agira intego yo kubikoresha kugira ngo bifashe abandi.

Ibi ngo ni na byo bituma iyo umwana ageze mu rusengero, abasha guhagarara imbere y’abandi kandi akabasha kubona icyo avuga.
Nyirabambanza atanga ubutumwa ku babyeyi bw’uko bakwiriye kugira igicaniro cy’amasengesho mu rugo kandi umuntu wese ugize uwo muryango akagira ijambo muri icyo gicaniro, by’umwihariko bakirinda guheza abana muri gahunda zo gusenga.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

wanderful MAY GOD BLESS HER MWIFURIJE AMAHEREZO MEZA Y’ABANA B’IMANA

program yanditse ku itariki ya: 29-10-2015  →  Musubize

amahirwe masa!

nkwakuzi yanditse ku itariki ya: 9-04-2015  →  Musubize

,.Imana nishimwe

nkwakuzi yanditse ku itariki ya: 9-04-2015  →  Musubize

natwe nuko ku itorero rya karenge muri .Ecraf.Murakoze

dinah yanditse ku itariki ya: 9-04-2015  →  Musubize

Gutoza umwana inzira nziza y’Ijambo ry’IMANA ni byiza.N’abandi babyeyi barebereho.Imigani 22:6

Seth B. yanditse ku itariki ya: 7-12-2013  →  Musubize

Umuryango mwiza Imana ibafashe mukomerezaho.

Yves yanditse ku itariki ya: 5-12-2013  →  Musubize

Birashimimishije cyane kuri uyu mwana Light. Gusa Mama we amutoza neza . Ndamuzi nawe akunda Imana. Ubwo rero Imana nikomeze ihire uyu muryango ndetse n’indi migisha ku babyeyi bose!

hatadidi yanditse ku itariki ya: 5-12-2013  →  Musubize

ubwo se aravuga iki? kweli.........sinzi simpakana imana ariko na yezu yategereje 12

fils yanditse ku itariki ya: 5-12-2013  →  Musubize

Biratangaje ariko twese tuzi neza ko Imana ifite byose,izi byose,ishobora byose, itoranyiriza igihe ishakiye ,uwo ishatse ntirobanura ku butoni indeshyo cyangwa igihagararo bivuga ngo ishatse yakoresha numwana wumwaka 1 kugirango yerekane gukomera kwayo. Ikomeze ihabwe icyubahiro.

protais yanditse ku itariki ya: 5-12-2013  →  Musubize

agaragaje isura yumuryango we Imana ibahe umugisha wo gukomeza kumutoza gukora umurimo wimana"namabuye azavuga "
ntarwitwazo ngo ntitwabwirijwe

alias yanditse ku itariki ya: 5-12-2013  →  Musubize

agaragaje isura yumuryango we Imana ibahe umugisha wo gukomeza kumutoza gukora umurimo wimana"namabuye azavuga "

alias yanditse ku itariki ya: 5-12-2013  →  Musubize

agaragaje isura yumuryango we Imana ibahe umugisha wo gukomeza kumutoza gukora umurimo wimana"namabuye azavuga "

alias yanditse ku itariki ya: 5-12-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka