Gakenke: Umukarani-ngufu atwara hafi ya toni ku ngorofani

Habimana Theoneste w’imyaka 35 ukomoka mu kagali ka Buranga, Umurenge wa Nemba ho mu Karere ka Gakenke amaze kumenyekana nk’umukarani-ngufu udasanzwe kubera gutwara ibintu byinshi, avuga ko atwara kilogarama “900” ku ngorofani.

Uyu mugabo umaze imyaka 10 mu murimo w’ubukarani ashobora gutwara ku ngorofani imitwaro iremereye cyane yakabaye itwarwa n’imodoka nk’izizwi mu gutwara imizigo bita nka Toyota Hilux. Yahuye na Kigali Today atwaye inkwi yemezaga ko zifite ibiro nka 800.

Ngo atwara imizigo benshi batakwigerezaho
Ngo atwara imizigo benshi batakwigerezaho

Habimana yagize ati: “Ibintu mpakiye bishobora kuba bipima ibiro byinshi cyane ku buryo haba ubwo ntwara kilogarama 800 cyangwa 900 kuko nigeze mbigeragereza ku bishyimbo”

Ngo gutwara umuzigo munini cyane, abandi batabasha nta kindi kintu abarusha usibye umuhate n’umurava dore ko ngo yageze kuri urwo rwego nyuma yo kubigerageza inshuro nyinshi, rimwe na rimwe bimunanira akabivamo, ubundi bikamukundira.

Habimana yakomeje avuga ko yagize igitekerezo cyo gukura amaboko mu mufuka agakora afite imyaka 16 ubwo yatangiraga ako kazi ko gutwaza abaturage imitwaro yabo, benshi bita ubukarani.

Mu myaka isaga 12 amaze muri ako kazi, avuga ko ingorofani yamuhaye amafaranga yabashije kugura isambu igaragara ndetse akuramo inka y’inzungu yubaka n’urugo ashaka umugore. Uyu mugabo wemera ko mu minsi iri imbere asanga atazaba agishoboye ako kazi kuko gasaba imbaraga, ateganya gukora ubworozi ku buryo bw’umwuga.

Ngo umurimo w'ubukarani awumazemo igihe
Ngo umurimo w’ubukarani awumazemo igihe

Bamwe mu baturage bamuzi baganiriye na Kigali Today bemeza ko nta bandi bantu bashobora gutwara imizigo nk’iyo Habimana asunika ku ngorofani. Ngo ni umuurimo utoroshye buri wese atabasha kwisukira.

Umwe ati: “ Biriya byo ntiwabasha kubyiyongoza, ni ibanga rye niwe uzi system ze ntiwabasha kubyinjiramo byo, urabona apakiye nka Hilux yose …nta muntu wapfa kubipakira byo. Ushobora no kuzana umusore umurengeje imbaraga ntabe yabisunika, wasanga yenda abimenyereye.

Habimana akunda gukura imizigo ahitwa i Buranga ayijyana mu Gasentere ka Gakenke cyangwa mu Gasentere ka Kivuruga, haramanuka kandi haranatambika, iyo agejejeyo umuziga bamuha amafaranga ari hagati y’ibihumbi 5 n’umunani.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Habimana Nabyirutse Mbona Atwara Ingorofani Iriho Imizigo Ifite Ipine Ryatagisi(1)naferiyigiti Ashira Imbere Yacurika Ingorofanicyane Kigakorahasi Agahagarara Cyangwa Akagabanya numuntu Utangaje Mugutwara Ingorofani.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 21-12-2013  →  Musubize

ndumva afite imodoka bagiye nabo kushomera ka degree mbona hanze hangaha abantu bose bigwijeho

NDUGU yanditse ku itariki ya: 11-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka