Etiyopiya: Ababodi bamara amezi 6 banywa amata n’amaraso ngo bazatorwemo umugabo munini
Mu gihe hirya no hino ku isi hagezweho abantu bateye neza ariko batabyibushye, mu gihugu cya Etiyopiya ho hamenyekanye ubwoko bw’abaturage bitwa Bodi bakunda cyane umugabo ubyibushye ku buryo bamwe bamara amezi atandatu banywa amata avanze n’amaraso.
Ibi ngo bibafasha kuba banini kandi umugabo utowe ko ari we munini ngo aba akunzwe cyane na buri mukobwa kandi ngo ahora abyubahirwa iteka ryose.
Inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru The Daily Mail cyo mu Bwongereza yagaragaje ko muri ubwo bwoko bw’Ababodi ngo bakunda cyane umugabo ubyibushye, bakaba banabikorera irushwanwa ariko bisaba ubwihangane budasanzwe ngo umusore afungure ibidasanzwe kugeza yegukanye agahigo ko kuba umusore ubyibushye.
Abasore bose bashaka kurushanwa ngo bamara amezi atandatu bafungiranye, barya byinshi kandi bakanywa amata n’amaraso bakazasohoka ku munsi bita Ka’el batangiriraho umwaka mushya, bakarushanwa uwemejwe nk’uwaciye agahigo akaba abaye intwari y’ubuzima bwose kandi ngo abakobwa bose baramubenguka, bakararikira kuzarongorwa n’umuntu nk’uwo.
Uko iri rushanwa rigenda rero, ngo buri muryango uhitamo umusore babona bizeye ko bazagaburira akavamo umugabo nyawe ubyibushye cyane.
Iyo bamaze kumwemeza ngo bamushyira mu nzu ya wenyine adasohokamo, aho abagore bamusanga bamugemuriye amafunguro menshi, ngo aba arimo cyane cyane amata n’amaraso y’inka. Ibi ngo babikorera ko bumva ko ari byo bibyibushya cyane. Aba kandi ngo bagomba kuba ari abasore batarashinga urugo.
Nyuma y’amezi atandantu ngo haba umuhango, buri muryango ukamurika umusore wabo. Bibera ahantu ku karubanda haba hari igiti cyahawe umugisha nuko abasore baba barikwijeho umubyibuho bose bagakora akarasisi karekare kandi mu mwanya munini kugeza igihe abakuru bo muri ubwo bwoko baza gutora no kwemeza ubyibushye kurusha abandi agahabwa ikamba kandi akemezwa mu bwoko hose ko abaye intwari izahora yibukwa.
Utowe kandi ngo usanga ariwe abakobwa batararongorwa birukira cyane, buri wese muri bo yumva amurongoye yaba agize umugisha wo kurongorwa n’umugabo w’intwari kandi wubashywe.
Iyo iyi mihango irangiye, abagabo bawitabiriye basubira mu buzima bwabo busanzwe, hakaba ubwo ngo bongera kugenda bananuka buhoro buhoro, bakazasubira ku mubyibuho usanzwe.
Iyi mihango ya Ka’el ariko ngo mu gihe gito irongera igatangira, abandi bashaka kurushanwa bagatangira imyiteguro y’amezi atandatu ngo bazatorwemo undi mugabo ubyibushye ku munsi wa Ka’el ukurikiyeho.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntawukwiriye guseka umuco w’ahandi! Namwe uwo mwita mwiza wanyu hariho abawubona bikabasetsa. Nta muco usumba undi gusa ishimire uwawe uwukunde kandi uwerekane nta pfunwe. Nibyo biguha agaciro. Wubahe nawe uwa bandi. Nicyo kinyabupfura. Abasetse uwabandi mumenye ko ntacyo mugira!
ABABODI BAPFANA IKI NA NGUNDA?
Nibo Bonyine Kuri Iyi Si Nabandi Bameze Nkabo
Mbega mwebwe ubuse bariya nabantu Ndabireba nkagira iseseme! MANA ushimwe kuko wangize umunyarwandakazi!
Mbega mwebwe ubuse bariya nabantu Ndabireba nkagira iseseme! MANA ushimwe kuko wangize umunyarwandakazi!
uwo mucyo uteye ubwoba imana yatugize abanyarwanda ya turinze byinshi
ndabemera cyane murabagabo
aha njye nashyobewe kabisa ubwoko buraagwirape ububwo burarenze wabonye umuntu unywa amata akarenzaho amaraso?
Ariya maraso banywa y’inka bayita ikiremve, nabonaga kera iwacu anyobwa n’abashumba, gusa nziko abayanyoye bakomera ariko sinarinziko banabyibuha. Kubw’iyi nkuru murakoze.
amarushanwa aragwira
AHAAAAA
NDUMIWE KABISA IMICO IRAGWIRA
uuu ndumiwe koko nibenewabo wa matiba neza neza...mbese buriya bari kwigira sexy ngo inkumi z ibakunde??mbega umuco mubi..body buider??barasutse dii