Rutsiro: Amaze imyaka 13 atuye mu karuri kubatse mu nzitiramibu ngo ategereje ko Imana izaza kumwubakira

Athanase Uwoyezantije wo mu mudugudu wa Rurimba, akagari ka Mburamazi, umurenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro amaze imyaka 13 aba mu nzu inyuma yubakishije inzitiramibu, akaba yaranze kuba mu mazu meza abantu bagiye bagerageza kumutuzamo kuko ngo ayo mazu yabaga atameze nk’ayo Imana yamweretse mu isezerano yamugiriye. Abaturanyi ariko baremeza ko uyu mugabo afite ibindi bibazo mu bwenge bwe.

Aho Uwoyezantije acumbika nta byinshi birimo. Ni umufariso muto aryamaho n’ibindi bikoresho bicye. Iyo imvura iguye ahagurukana n’ibye akajya kugama ku baturanyi. Uwoyezantije wavutse mu 1970 yari umugabo wubatse ufite umugore n’umwana umwe.

Avuga ko yagize ibibazo akumva bimurenze kubyihanganira nyuma y’uko umugore we yitabye Imana mu mwaka wa 2002. Uwoyezantije asanga ibye bimeze nk’ibya Yobu uvugwa muri Bibiliya. Ngo ategereje gutabarwa nk’uko Yobu yatabawe agasubizwa ibye byose yari yarabuze.

Aha yahisemo gucumbika ni hejuru yahashyinguwe umwana we, yanze gutura mu nzu nziza abagiraneza bamuhaga
Aha yahisemo gucumbika ni hejuru yahashyinguwe umwana we, yanze gutura mu nzu nziza abagiraneza bamuhaga

Yagize ati “nari mfite inzu nziza y’ibyumba bitanu. Naje kugurisha amategura yayo nishyura imyenda nari mfite. Kubera kubura isakaro inzu yanjye yaje gusenyuka. Umugiraneza yampaye inzitiramibu nyifashisha nkora aka karuri nihengekamo. Umwana wanjye amaze kubona byanze yahise yigira mu mujyi. Ntegereje gutabarwa n’Imana kandi mfite isezerano yansezeranije.”

Abajijwe niba ntabufasha yigeze abona yagize ati “Abakirisitu dusengana muri ADEPR bashatse kunyubakira ndabyanga. Bashakaga kunyubakira ibyumba bibiri kandi atari byo Imana yansezeranije. Ku murenge ho baje kunsura bambwira ko bazankodeshereza inzu ndategereza ndaheba.”

Nyamara nubwo Uwoyezantije avuga atyo, abaturanyi be bo bemeza ko amaze kurambirana. Umudamu utashatse ko izina rye ritangazwa yavuze ko yatijwe amazu agera kuri abiri. Gusa ngo ntiyayatindagamo kuko ngo yahitaga atangira gucana bimwe mu biti byubatse inkuta z’ayo mazu, bityo bakamuvanamo kugira ngo adakomeza kuyangiza.

Uwo mugore yagize ati “Twe tubona atari muzima. Yafashwe umugore we amaze gupfa. Kuva ubwo nibwo yatangiye kugurisha buri kintu yari atunze. Yaje gusigara nta na mba maze yubaka ikiraro mu kibanza cye. Twagerageje kumufasha nk’umuturanyi ariko ibyo afashishijwe akabigurisha. Ubu rero twararambiwe.”

Undi muturanyi we yavuze ko ntacyo batamukoreye. Inzu ye igihagaze abaturanyi be ngo bakusanyije amategura ngo bamufashe gusakara ariko ahita ayagurisha. Ati “Umureba ni umusore ufite imbaraga. Gusa ntashaka gukora. We yumva yasabiriza gusa nta kindi. Ubufasha ahabwa arabugaya ngo ntabwo buhuje nisezerano Imana yamuhaye.”

Ubuyobozi bw’aho atuye buvuga ko bwagerageje kumutuza ahantu heza ariko arabyanga. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mburamazi mu murenge wa Murunda, Mbarushimana Albert, yavuze ko uwo mugabo ari umuntu ufite ibibazo by’amashitani.

Aka karuri niko atuyemo kuko yanze kuba mu nyubako nzima ngo ategereje isezerano ry'Imana izamukura nk'aho yakuye Yobu
Aka karuri niko atuyemo kuko yanze kuba mu nyubako nzima ngo ategereje isezerano ry’Imana izamukura nk’aho yakuye Yobu

Ngo yigeze gupfusha umwana umugore we adahari yagiye guhinga ahita amushyingura vuba vuba n’abaturanyi batabizi. Nyuma yaho abantu bamubajije aho umwana ari ababwira ko yitabye Imana agahita amushyingura. Kuva icyo gihe ngo yahise ata ubwenge akajya arara ahagaze hejuru y’imva y’uwo mwana, akaba ari na ho yubatse ako kazu abamo.

Ubuyobozi ngo bwaramwigishije, n’abapasiteri baramusengera, ariko biranga. Abo basengana muri ADEPER bafashe umwanzuro wo kugura ikibanza ngo bamwubakire, ababwira ko nibayubaka azayisenya. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge ndetse n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Murunda na bo baramwigishije ngo ave aho hantu, ariko aranga ababwira ko agiye kwigira mu ijuru adashaka kuba mu mazu yubatswe n’abana b’abantu.

Mu minsi ishize undi mwana we yaje kumureba afite ibihumbi 400 aramutwara bajya kuba mu mujyi, ariko amafaranga ashize, se agaruka kuba aho yari asanzwe aba. Ubuyobozi ngo bwamukodeshereje n’inzu mu isantere aho bita muri Gasutamo ariko yanga kuyijyamo. Hari n’inzu ya Leta iri mu isantere ya Mburamazi bashatse kumuhamo icyumba kimwe aranga.

Ubuyobozi ngo burimo kuvugana n’abaganga basobanukiwe ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe kugira ngo barebe niba hari icyo bamumarira. Ubusanzwe umuryango wabo ngo ukunze kugaragaramo ibintu by’amashitani ku buryo na we ashobora kuba ari byo arwaye. Mu muryango wabo ngo hari ibintu bimaze kuba akamenyero ko buri mwaka hapfa umuntu biturutse ku mashitani.

Hari umuntu wo mu muryango wabo wishe umugore we tariki 15/09/2012 na we ahita yiyahura, uyu mwaka na bwo tariki 15/09/2013 nyirarume na we yitaba Imana, abantu bakavuga ko byaturutse kuri ayo mashitani. Abaturanyi babo n’abandi bazi uwo muryango batekereza ko mu kwezi kwa cyenda umwaka utaha wa 2014 na bwo hazapfa undi muntu wo mu muryango wabo.
Hari umusaza utuye hafi aho ushyirwa mu majwi ko ari we ubibateza, ariko biragoye kubibonera gihamya.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

birababaje kubona umugabo ufite amaboko na maguru amra imyaka yose ngo ategereze ko IMANA izamwubakira kandi bacya umugani ngo IMANA IFASHA UWIFASHIJE.Kandi vision twerekezmo niyo gukura amaboko mumufuka.MURKOZE

nsengiyumva martin yanditse ku itariki ya: 2-12-2013  →  Musubize

birababaje kubona umugabo ufite amaboko na maguru amra imyaka yose ngo ategereze ko IMANA izamwubakira kandi bacya umugani ngo IMANA IFASHA UWIFASHIJE.Kandi vision twerekezmo niyo gukura amaboko mumufuka.MURKOZE

nsengiyumva martin yanditse ku itariki ya: 2-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka