Nyanza: Umwana w’umukobwa yarumwe n’imbwa none ngo aramoka nkayo

Umwana w’umukobwa w’imyaka 11 wo mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza umaze iminsi arumwe n’imbwa ubu aragaragaza ibimenyetso nk’iby’inyamaswa aho yemera kurya gusa ibyo bataye hasi akabitoza umunwa ndetse hakiyongeraho no kumoka nk’imbwa.

Nyina w’uyu mwana ufite imyitwarire nk’iy’imbwa yabwiye Kigali Today ko yabuze ubushobozi bwo kuvuza umwana we n’ubwo umuyobozi w’umurenge wa Muyira aba bakomokamo bubihakana.

Uyu mubyeyi witwa Mukagakwaya Jeanne yabwiye Kigali Today ko uwo mwana atavuze ndetse akaba ataranahawe urukingo ngo kuko yabuze ubushobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyira witwa Gasore Clement yatangaje ko ntako batagize ngo bafashe uyu mubyeyi kuba yavuza umwana we, ariko ngo igitangaje ni uko amafaranga ayikoreshereza mu bindi.

Bwana Gasore ati “Nyuma yo kubona ko uyu mubyeyi amafaranga yahawe yayikoreshereje mu bindi tutumvikanyeho, twafashe icyemezo cyo gushyiraho umuntu uzajya amuherekeza kugira ngo akurikirane ko uwo mwana avuzwa.”

Mu karere ka Nyanza hakomeje kuvugwa ikibazo cy’imbwa ziryana ku buryo buteye inkeke kuko no ku itariki ya 05/12/2013 uwitwa Mukanyandwi Eugènie wari utuye mu murenge wa Kigoma muri aka karere yitabye Imana nyuma yo kurumwa n’umwana we w’imyaka ine nawe wari warumwe n’imbwa yasaze. Uyu nyakwigendera yapfuye akurikiye umwana we wari wabanje gupfa mbere ye.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Uwo karangwa w’i nyanza ngo ni Boss kereka inzego z’ubuyobozi nizimufatira umwanzuro kuko nanjye nigeze gutabara abana bavaga kwiga imbwa ye y’umukara imwirukankana mu muhanda imbere ya Maranatha. nabyeretse abantu mbwira na Veterineri w’umurenge kubikurikirana sinzi umwanzuro wafashwe kuri izo mbwa.
zizarya benshi peeee.

MAJYAMBERE yanditse ku itariki ya: 24-12-2013  →  Musubize

UBUYOBOZI NIBWO BUKWIYE GUFATA UMWANZURO KU MBWA ZIRYA ABANTU. MU KARERE KA NYANZA IMBERE Y’ISHULI RYA MARANATHA NAHO HARI IMBWA Z’UWITWA KARANGWA ZIRUKANA ABANYESHULI ARIKO NYIRAZO NTACYO ABIKORAHO. BIDAFATIWE UMWANZURO IZO MBWA ZIZARYA ABANA BENSHI KANDI ZISHOBORA NO GUTEZA IMPANUKA KUKO ARI KU MUHANDA WA KABURIMBO

KAROLI yanditse ku itariki ya: 23-12-2013  →  Musubize

MU KARERE KA RUHANGO, UMURENGE WA BWERAMANA AHITWA KU BUHANDA NAHO IMBWA IMAZE KURYA ABANTU 3 ARIKO BA NYIRAYO NTACYO BIBABWIYE KANDI N’UBUYOBOZI NTA MWANZURO BABIFATIRA.UBUYOBOZI BUKWIYE GUFATA UMWANZURO KU BOROZI B’IMBWA KUKO KUVUZA ABO ZARIYE BIGOYE ARIYO MPAMVU HARI ABARI GUPFA BITEWE NO KUBURA UBUSHOBOZI.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 23-12-2013  →  Musubize

uriya mwana yarumye abao bavindimwe 2 nabo bari mubitaro bya Nyanza .
hakenewe ubuvugizi kuri uriya muryango kuko nibitaro birabinuba kuko uwo mwana ateza umutekano muke mubitaro

MIMI yanditse ku itariki ya: 19-12-2013  →  Musubize

uwomubyeyi reta nimufashe gukurikirana nyirimbwa kuko ubwo ntago ikingiye

tuganishuri pacifique yanditse ku itariki ya: 19-12-2013  →  Musubize

UWO MWANA ARABABAJE NDI RUTSIRO UMURENGE RUHANGO AKAGARI RUGASA

HATEGEKIMANA CHRISTIAN yanditse ku itariki ya: 18-12-2013  →  Musubize

uwo mubyeyi wumwana ni yihangane bibaho mwisi izo mbwa zicwe ni nkundimana john ndi kayonza

JHN yanditse ku itariki ya: 18-12-2013  →  Musubize

uwo mubyeyi niyihangane uwo nyirimbwa akurikiranwe

yves yanditse ku itariki ya: 16-12-2013  →  Musubize

ikibabaje nuko izo mbwa zariye uwo mwana zikidegembya aho nanyirazo .twasabaga ubuyobozi ko bwavuza uwo mwana kd nimbwa bakazica kugirango zitazaruma nabandi baturage

karangwa yanditse ku itariki ya: 15-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka