Yibagishije inshuro 30 kugira ngo ase n’igipupe

Umuyapanikazi w’imyaka 19, Vanilla, yibagishije inshuro 30 zose (chirurgie esthétique), kugira ngo ase n’ibipupe bikorerwa mu gihugu cy’Ubufaransa.

Nyuma yo kwibagisha, Vanilla uyu uwari usanzwe ntiyamumenya kuko yahindutse: amaso manini, akazuru gatoya, n’umunwa ufite ishusho y’umutima, mbese nk’uko ibipupe biba bimeze.

Ibi byose byamutwaye akayabo k’amayeni miriyoni icumi, angana n’amafaranga y’amanyarwanda hafi miriyoni 70. Uwanditse iyi nkuru dusanga kuri 7sur7.be ati “aya mayero ni menshi, hejuru yo kwiha isura itera ubwoba abantu bose.”

Icyakora, ngo icyiza Vanilla yakuye muri uku kwihindura ni ukuba icyamamare mu gihugu cye cy’Ubuyapani kuko anyura kuri televiziyo kenshi, kandi abayireba bakaba bakunda kumureba.

Kwihindura kwe kandi kwanatumye icyashara cy’abaganga bahindura abantu uko babyifuza (chirurgiens esthétiques) kiyongeraho 10% muri uyu mwaka.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kuki mutazishyize ho(isura) ngo tuzirebe?kndi zihari,azayagaruza

Shyaka yanditse ku itariki ya: 1-01-2014  →  Musubize

baba barenzwe!!!!!.cyakora usa nagakoko katagira isura

nteta yanditse ku itariki ya: 24-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka