Umugabo witwa Gregory Eldred w’imyaka 52 y’amavuko akaba yari umwarimu mu ishuli ryigisha muzika muri Leta ya Pennsylvanie muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akurikiranweho kwica uwahoze ari umugore we Darlene Sitler amurasiye mu rusengero.
Amarimbi arenga 100 mu gihugu cya Benin yibwemo bimwe mu bice by’imibiri y’abantu bashyinguyemo ijyanwa gukoreshwa mu bupfumu bwo mu bwoko bwa “Voodoo” bufasha abantu kugera ku bukire bw’agahebuzo, ibyishimo n’ubudahangarwa.
Morris Mutuma w’imyaka 23 y’amavuko mu gihugu cya Kenya yishe umugore we amuciye umutwe amurya ibice by’umubiri ananywesha umwana babyaranye ku maraso ya nyina arangije nawe ariyica.
Ababyeyi b’umukobwa witwa Benjamin Jasmine w’imyaka 17 y’amavuko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamenyeye ko umwana wabo yapfuye babisomye ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook.
Umwongereza w’imyaka 33 witwa Graham Hughes amaze gusura ibihugu 193 akoresheje imodoka, gari ya moshi n’amato. Afite intego yo kuzazenguruka ibihugu 201 adakoreshe indege dore ko yenda kwesa uwo muhigo.
Umukobwa witwa Edwarda O’Bara ukomoka mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika mu mujyi wa Floride yapfuye tariki 24/11/2012 afite imyaka 59 nyuma y’imyaka 42 ari muri koma.
Umusore w’umunyamerika wari uri hafi kurongora asigaje nk’icyumweru kimwe, yagiye gusura kwa sebukwe asanga ntabahari, ariko asangayo murumuna w’umukobwa yagomba kurongora. Nyamukobwa si ukumushotora yiva inyuma ariko ku bw’amahirwe umuhungu ntacyo yakoze.
Umugore witwa Anna Byrne w’imyaka 35 akaba n’umuforomokazi ahitwa i Dunboyne mu gihugu cya Irlande yiyahuye nyuma yo kumenya ko atwite abana b’impanga z’abahungu kandi yarashakaga umukobwa.
Abashakashatsi bo muri kaminuza y’ahitwa Bonn mu gihugu cy’Ubudage bashyize ahagaragara umuti wo mu bwoko bw’amatembabuzi (hormone) witwa Ocytocine ufasha abagabo kwishimira abagore babo ntibabace inyuma.
Isosiyete ikora imyenda yo mu gihugu cy’Ubuyapani yitwa Seiren yashyize ahagaragara ikariso irwanya umwuka mubi ushobora guturuka ku mubiri w’uyambaye ku gikero kiri hagati ya 89 na 99 ku ijana.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Abanyamerika bigaragaza ko inyangingo z’imiterere y’ubwenge zigenda zimuka, bitewe n’ubuzima tubamo, bigatuma ubwenge bwacu bugabanuka uko bwije n’uko bukeye.
Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’umusore w’imyaka 27 yashyingiranywe n’umukecuru w’imyaka 83 y’amavuko. Nibwo amazina yabo atatangajwe, benshi bemeje ko wabonaga uyu musore asa nk’aho yakoranye ubukwe na nyirakuru.
Iterambere ryagiye rizana uburyo bwinshi burimo ubwiza n’ububi. Muri ubwo buryo harimo kuba umuntu atakwishimira uko yaremwe cyangwa uko yavutse, byatuma abasha guhindura ibice bimwe na bimwe by’umubiri we.
Umunyakenyakazi witwa Millicent Owuor yise abana be b’impanga Barack na Mitt (amazina y’abagabo bahataniraga kuyobora Amerika mu matora yabaye tariki 06/11/2012) ngo kuko yashaka kuzahora yibuka ko yabyaye Barack Obama yatsindiye kuyobora Amerika, kandi akaba afata Obama nk’Umunyakenya.
Mu gihugu cy’u Bushinwa mu gace ka Xuzhou, mu Ntara ya Jiangsu hafatiwe imodoka ipakiye injangwe 500 zijyanywe kuri resitora kugira ngo zibagwe zigaburirwe abayigana.
Nyuma y’uko imbeba nyinshi zigaruriye agace kitwa Alexandra mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ubu abawutuye barasabwa gukora umuganda wo kujya bazica umufururizo, ndetse ngo uwishe imbeba 60 agahita ahabwa telefoni nshya.
Ku mugoroba wa tariki 02/11/2012 ubwo abana bari bagiye gutashya mu gashyamba kari hejuru ya Bralirwa mu karere ka Karongi aho bita mubagasirika, babonye umusore n’inkumi barimo kwivura umusonga ariko ntibamenya ibyo ari byo bagirango ni imirambo.
Mu gihugu cy’Ubuhinde haravugwa umugabo witwa Sohanial Chouhan w’imyaka 38, watahuweho kuba yarashyize intoboro ku gitsina cy’umugore we, ngo ajye abona aho ashyira ingufuri igihe yagiye ku kazi.
Umugabo witwa Kieti Mwangangi wo muri Kenya yatahuweho ko yari amaranye umurambo w’umwana we iminsi 10 yaranze kumushyingura ategereje ko azazuka akongera akaba muzima.
Umugabo witwa Gilberto Valle w’imyaka 28 y’amavuko wari usanzwe ari umupolisi mu mujyi wa New York muri Amerika yatawe muri yombi ateguraga umugambi mubisha wo kuzahotora abagore basaga 100 yarangiza akabarya abatetse mu nkono.
Mu cyumweru gishize, Cuthbert Kasikai Majada, umuyobozi wungurije wo mu gace k’ahitwa Chiwara mu gihugu cya Kenya, yitabye Imana amaze kwezi kose igitsina cye cyaranze kugwa azira kuba yarasambanyije umugore wa mwishywa we.
Amapantaro manini agenda amanuka akagera mu nsi y’ikibuno (baggies) ntakemewe kwambarwa mu ruhame mu mujyi witwa Cocoa, wo muri Let aya Floride muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Gilberto Araújo, Umunya-Brazil w’imyaka 41 yatunguye abantu ubwo yagaragaraga ku kiriyo umuryango we wamukoreraga. Icyo kiriyo cyabaye tariki 21/10/2012 nyuma yo gushyingura undi muntu bagirango ni Gilberto bashyinguye.
Nyuma yo kubona ko umugabo we afite ibibazo by’ihungabana yakuye mu ntambara muri Iraque, umugore witwa Ashley Wise yifotoje yambaye ubusa ndetse yiyanditseho amagambo atanga ubutumwa burebana n’ibyo abagabo babo bahura nabyo muri iyo ntambara.
Umusaza witwa Ramjit Raghav w’imyaka 96 y’amavuko ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde yibarutse umwana we wa kabiri.
Abanyeshuri babiri bo muri Kaminuza y’i Texas muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bahishe ababyeyi ba bo ko baryamana n’abo bahuje ibitsina, ariko birangira ababyeyi ba bo babimenye kuko urubuga rwa Facebook rwabashyize ku karubanda.
Abaganga bo mu gihugu cy’u Bushinwa batunguwe no gusuzuma umwana witwa Mengru Kang ufite umwaka umwe bagasanga atwite.
Umugabo Claver (amazina ye ryahinduwe nkuko yabyifuje) avuga ko nyuma yo gukora imibare agasanga amaze kunywa amakesi 4000 y’inzoga ya mitzig ziguze amafaranga arenga miliyoni 43 yumva bitazamuca intege mu kunywa iki kinyobwa.
Umugore witwa Terri Graham w’imyaka 44 akaba afite abana babiri ariko atarigeze abonsa amaze imyaka ibiri yonsa imbwa.
Umugabo witwa Gary Norton w’abana bane yifuje kuba umugore ageza n’ubwo abazwe ngo ahindurirwe igitsina ariko kuri ubu avuga ko ari ryo kosa rikomeye yakoze mu buzima bwe.