Karongi: Abasoje ayisumbuye badukanye uburyo budasanzwe bwo kwibuka abo babanye ku mashuri

Bamwe mu bana barangije icyiciro rusange cy’amashuli yisumbuye bita tronc commun bari mu biruhuko mu karere ka Karongi bagaragaweho uburyo budasanzwe bwo kwandika nimero za telefoni buzabafasha guhora bibuka abo babanye ku ishuri ariko ngo harimo no kuzirikana ko basezeye ku mashuri bigagaho, bategereje gutera intambwe yisumbuyeho.

Ubu ngo ni uburyo bwo kubika umwambaro na nimero za telefoni z'abahoze ari abagenzi ku ishuri
Ubu ngo ni uburyo bwo kubika umwambaro na nimero za telefoni z’abahoze ari abagenzi ku ishuri

Bumwe muri ubwo buryo ni ukwandika ku cyahoze ari umwambaro w’ishuli, ugasanga bawujujeho nimero za telefoni n’amazina ya banyirazo, barimo ngo ababa ari abana biganaga cyangwa iz’ababyeyi babo, cyangwa se nimero z’abandi bene wabo bashobora kubahamagaraho.

Uwavuganye na Kigali Today yavuze ko bahitamo kwandika izo nimero ku mwambaro kuko baba badashaka kuzongera gusubira ku ishuri bigagaho, bityo bakaba batazanawufura, ahubwo ugasigara ari umwambaro w’urwibutso.

Umwe mu bavuganye na Kigali Today yavuze ko arangije ku kigo cya ESAPAN kiri mu murenge wa Gishyita, aho bakunze kwita ku mugonero. ESAPAN ni ikigo cy’amashuli yisumbuye y’abadivantisite b’umunsi wa karindwi, kigamo abana b’abakobwa n’abahungu.

GASANA Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabona batazi aho isi igeze muri ict.nibagane Broad band communication,bifashishe facebook.tweeter,ndetse na watsup.

thomas yanditse ku itariki ya: 14-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka