Ubufaransa: Abadepite batoye itegeko rihana abakiriya b’indaya

Mu rwego rwo kurwanya uburaya, inteko ishinga amategeko y’igihugu cy’Ubufaransa yatoye itegeko rigena ibihano ku buraya. Kimwe muri ibyo bihano, ni uko abagana indaya bazajya bacibwa amayero 1500.

Iri tegeko ryatowe tariki 04/12/2013 kandi rinagena ko usanzwe akora uyu mwuga uzifuza kuwureka azabifashwamo na serivisi zishinzwe imibereho myiza. Leta y’Ubufaransa na yo yiyemeje kuzajya itangira iki gikorwa ingengo y’imari ya miliyoni 20 z’amayero buri mwaka.

Iyi nkuru dusanga kuri lepoint.fr inavuga ko iri tegeko ryatowe ku bwiganze bw’amajwi 268, abataryemeye bakaba ari 138, naho abifashe bakaba 79. Mbere y’uko ritangira gushyirwa mu bikorwa kandi, ngo rizabanza kwemezwa na sena (senate) yo muri iki gihugu.

Iyi nkuru inavuga ko abateguye iri tegeko bahereye ku ryatowe n’igihugu cya Suwedi (Suède) mu mwaka w’1999, rikaba mu gihe cy’imyaka 10 ryaragabanyije uburaya bwo mu muhanda ho ½.

Ubu buryo bwo kurwanya uburaya ngo bwashyizweho nyuma y’aho ubushakashatsi bugaragarije ko gushyiraho itegeko ribwemera byatumye icuruzwa ry’abantu ryiyongera.

Urugero ni nko mu gihugu cya Espagne basanze indaya zirenga ibihumbi 300, kandi 90% byabo bakaba bari abanyamahanga. Mu bufaransa ho ngo abakora umwuga wo kwicuruza babarirwa hagati y’ibihumbi 20 na 40.

Joyeuse Marie Claire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka