Komisiyo y’abakozi yatunguwe n’uko SFB yakosheje mu gucunga umutungo kandi ari byo yigisha

Komisiyo y’igihugu y’abakozi iratangaza ko ngo bitunguranye kumva ko ubuyobozi bw’Ishuri ry’imari n’Icungamutungo ryahoze ryitwa SFB buvuga ko bwagize ibibazo by’icungamutungo imbere y’abadepite, mu gihe amasomo bigisha muri iri shuri aribyo bibazo ashinzwe gucyemura.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ubwo abayobozi b’amashami atandukanye ya Kaminuza y’u Rwanda UR, University of Rwanda bitabaga Komisiyo ishinzwe gukurikirana imari ya Leta mu nteko ishinga amategeko PAC, Public Accont Committee ngo abayobozi ba SFB babwiye iyi PAC ko amakosa mu micungire y’umutungo yayigaragaweho yatewe n’ibibazo bagize mu icungamutungo.

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Abakozi, bwana Francois Habiyakare yabwiye abanyamakuru ko bitangaje cyane ko abayobozi ba SFB bavuga ko bafite ibibazo by’icungamutungo kandi aribyo bigisha abahiga gucyemura.

Abayobozi ba Komisiyo y'abakozi ngo ntibumva uko SFB yananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yigisha.
Abayobozi ba Komisiyo y’abakozi ngo ntibumva uko SFB yananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yigisha.

Bwana Francois Habiyakare yagize ati “Kumva ishuri ryigisha gucunga umutungo naryo rigaragaramo ayo makosa biratangaje. Mu kigo cy’icungamutungo abantu bananirwa gucunga umutungo gute? Aho mba numva hari ibyo abantu bakwiye kwicara bagasobanura neza.”

Aha perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Abakozi, Francois Habiyakare yasubizaga ikibazo yari abajijwe n’abanyamakuru ku buryo bakurikirana abakozi batagaragaza ubushobozi mu kazi kandi hari abagashoboye baba bari hanze, mu kiganiro iyi komisiyo yagiranye n’abanyamakuru kuwa gatatu tariki ya 13/11/2013.

Bwana Francois Habiyakaye asanzwe ashinzwe urwego rukurikirana ibibazo abakozi bahura nabyo mu kazi muri Komisiyo y’igihugu y’Abakozi.
Iki kiganiro cyari kigamije gutanga amakuru ku bibazo by’abakozi uru rwego rwakurikiranye, yatangaje ko abantu bananirwa kuzuza inshingano zabo bakurikirwa n’isuzuma rya buri mwaka rigaragaza uko umukozi yakoze.

Ngo abayobozi ba SFB babwiye PAC ko bagize ibibazo by'imicungire y'imari.
Ngo abayobozi ba SFB babwiye PAC ko bagize ibibazo by’imicungire y’imari.

Yongeyeho kandi ko hari igihe abakozi baba bakeneye guhugurwa kugira ngo bakomeze biyongere ubushobozi.
Ishuri ryahoze ryitwa SFB ryagaragaweho imicungire mibi y’umutungo, gutinda gutanga amasoko no kutubahiriza igihe mu bijyanye no gukoresha amafaranga mu bikorwa bitari biteganyijwe, nk’uko ubuyobozi bw’iri shuri bwabyiyemereye imbere ya PAC.

Muri iki kiganiro kandi iyi komisiyo yaboneyeho gutanga raporo y’umwaka wa 2012/2013. Iyi raporo ni iya gatandatu kuva iyi komisiyo yashingwa mu 2008.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

birumvikana nyine nubundi abo bigisha ni ukubaroga cg ibyo bigishs sibyo bakora ahaaaaaa cyokora birukanywe mukazi . thxs

KABERA Didier yanditse ku itariki ya: 17-11-2013  →  Musubize

Mugabo, ibyo uvuze ni ukuri.uRwanda rurazira kudaha akazi abantu bagashoboye ahubwo kagatangwa hashingiwe ku kimenyane, inkomoko,ruswa n’ubushoreke.Mu bigo byinshi bya leta iyo ugiye gusaba yo akazi ntabwo bareba ibyo uzi ahubwo bareba uko uzwi.None se ibi bibazo kuki bitaba muri za private institutions?

rukundo yanditse ku itariki ya: 14-11-2013  →  Musubize

iyi PAC ni fate ingamba si non ntacyo iri mo gukora nigute umuntu agaragaraho ubushobozi buke akaguma mukazi ni mugenzure cyane kandi mugenzure ni bigo nderabuzima cyane mu karere ka huye Rubona,Rusatira,Ruhashya,Rango Gishamvu,Maraba muzasanga aha hantu hari i bibazo byimicungire y’umutungo ndabarahiye

kamamu yanditse ku itariki ya: 14-11-2013  →  Musubize

Ibi ndumva wamugani bisebeje pee gusa tutagiye kure birazwi neza ko mu Rwanda hari ikimenyane abagakwiye kazi sibo bagakora hamwe nahamwe so burya iyo byatangiye kuvugwa wenda bigiye gukira. nigute nubwo waba umuswa gute wagira amanota 19% mugucunga umutungo ubwo koko waba wakoze examen kuwo mwanya?, ikindi kibazo nukuntu ibigo byose byaciye imbere ya PAC ntanakimwe cyitwaye neza! birababaje peee iyi PAC nidafata ingamba wenda nko guhagarika umushahara ho agahe gato ntacyo bizatanga.

Mugabo yanditse ku itariki ya: 13-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka