Nyuma y’imyaka 44 yabonanye na nyina abikesha facebook

Abikesheje urubuga rwa Facebook, umugore witwa Angela Palmer, yabonanye na nyina umubyara witwa Helga Simeckie atigeze abona mu buzima bwe.

Angela yabwiwe ko uwo mubyeyi yamutaye akiri muto maze arerwa na se nawe wakundaga inzoga cyane, bituma atangira ubuzima bwe nabi. Kuri ubu ngo ari gukusanya amafaranga ngo abashe kuvana nyina n’umugabo we muri Croatia bakaza muri Amerika.

Angela Palmer, avuga ko mu byumweru bicye bishize yabonye umugore witwa Helga Simeckie amusaba ubucuti kuri facebook, ariko yanga kubwakira kuko atajya yakira buri wese uko yiboneye.

Uyu niwe Angela Palmer wabonanye na nyina nyuma y'imyaka 44.
Uyu niwe Angela Palmer wabonanye na nyina nyuma y’imyaka 44.

Nyuma ngo uyu mugore yaje kumwandikira ubutumwa mu rurimi rw’ikidage amubaza igihe yavukiye, maze Angela aramusubiza kuko uru rurimi aruzi neza, bitewe n’uko ariho yarerewe mu kigo kirera imfubyi ari naho se yaje kujya kumurera amukura.

Yamusubije amubaza uwo ariwe, undi amubwira ko ari nyina umubyara. Yagize ati: “Yaransubije ngo ni mama. Naratunguwe cyane kuko mama yantaye ndi uruhinja”.

Yahoo dukesha iyi nkuru, ivuga ko uyu mugore wabwiwe ko nyina yamutaye ataragira umwaka umwe, ubu afite imyaka 44, ari nayo amaze atabonana na nyina umubyara.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibabakobwa bata abana byageraho bakicuza isi yabasize ubwose aramushakaho iki?kweri arashakase kumusuraaa

alisa gakwandi yanditse ku itariki ya: 10-12-2013  →  Musubize

Angela should see ur mother eye by eye or not! it is a special history.

valens nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 8-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka