Ruhango: Yazaniye umupolisi ruswa y’ibihumbi 50 ahita atabwa muri yombi

Mukanyonga Damars w’imyaka 56 y’amavuko ari mu maboko ya polisi guhera tariki ya 12/12/2013, azira guha umupolisi ruswa ngo afungure umuhungu we wari wafatanywe ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

Mukanyonga ukomoka mu mudugudu wa Kibonde, akagari ka Nkomera umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yazindukanye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 kuri uyu wa kane tariki ya 12/12/2013 kuri station ya polisi iri mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, abiha komando w’iyi poste ngo amufungirire umwana. Uyu mupolisi akimara kubona aya mafaranga ariko yahise amuta muri yombi.

Umuhungu wa Mukanyonga witwa Munyentwari Manase yari yatawe muri yombi tariki ya 10/12/2013 afite ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Umuvugizi akanaba umugenzacyaha wa polisi mu ntara y’Amajyepfo, Spt. Hubert Gashagaza yishimiye cyane iki gikorwa cyakozwe n’uyu mupolisi kuko ari urugero rwiza rw’umupolisi ukora akazi ke neza.

Yagize ati “N’ubwo bisanzwe biri mu nshingano za buri mupolisi na buri muturage kurwanya ruswa, ariko nanone ni ibyo kwishimira kuko ari urugero rwiza runashishikariza abantu kureka umuco wo gutanga no kwakira ruswa.”

Spt Gashagaza yaboneyeho asaba abantu bose kureka umuco wo gukoreshwa ruswa, kuko igihugu cy’u Rwanda cytazigera na rimwe kibyihanganira. Ati “Murabona ko turi ku mwanya wa mbere mu kurwanya ruswa mu karere kandi ni umugambi utazahagarara na rimwe. Tugomba ahubwo gukomeza kubiharanira kugeza tubaye n’aba mbere ku Isi.”

Ni ku nshoro ya kabiri komanda wa Polisi muri uyu murenge wa Bweramana Sgt Nshimiyimana Jean Marie Vianney ata muri yombi abantu bamuzanira ruswa.

Ubwa mbere yafashe uwitwa Ndayishimiye Theophile ku itariki ya 03/10/2013, amuzaniye ruswa y’ibihumbi 22 ngo amufungurire muramu we Habimana Emmanuel nawe wari wafatanywe litiro 20 za Kanyanga.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko umuntu uhamwe n’ibyaha byo gukoresha ruswa, ayihabwa cyangwa ayitanga ahanishwa ibihano birimo gufungwa igihe kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iri ni isomo rikomeje gutangwa mu kwerekana ko twakataje mu kurwanya ruswa mu nzego zose kuko imunga igihugu

gafigi yanditse ku itariki ya: 16-12-2013  →  Musubize

iri ni isomo rikomeje gutangwa mu kwerekana ko twakataje mu kurwanya ruswa mu nzego zose kuko imunga igihugu

gafigi yanditse ku itariki ya: 16-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka