Yarumwe n’igitagangurirwa ku gutwi kurashonga
Umukobwa w’imyaka 22 wo mu Buhorande aherutse kurumwa n’igitagangurirwa kigira ubumara, ku gutwi kw’ibumoso, maze kuba umukara ndetse gutangira no gushonga.
Iyi nkuru dusoma kuri lepoint.fr ivuga ko ubwo uyu mukobwa yahuraga n’iyi nsanganya, yari mu gihugu cy’ubutariyani, aho yari yagiye kuruhikira.
Igitagangurirwa cyamurumye ngo ni icyitwa "recluse brune" biturutse ku ibara ryacyo ry’ikigina ndetse no kuba kidakunda kujya ahagaragara. Ngo hari n’abacyita "araignée violoniste" bahereye ku miterere yacyo.
Iki gitagangurirwa rero ngo kigira ubumara butuma uturemangingo duto cyane tw’umubiri (cellule) tw’aho cyarumye dupfa.
Ubwo uku gutwi k’uyu mukobwa utaravuzwe izina kwabaga umukara kugatangira no gushonga, ngo yahise yitabaza umuganga w’inzobere mu guha ishusho yifuzwa ibice by’umubiri (chirurgienne plastique).
Uyu muganga rero ngo yabaze igice cyagezweho n’ubumara, hanyuma yifashishije ibice yakuye ku mbavu z’uyu mukobwa, abasha gusubiranya ugutwi kwe.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ni ukuli abo biyita abavugabutumwa bararambiranye! bakwiye kujya bafatwa nk`abateza umutekano muke.byaba ngomwa bakanafungwa.