Karongi: Umukozi mukuru mu murenge yasohowe mu nama y’umutekano

Umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge umwe muri Karongi yasabwe gusohoka mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Karongi kubera ko ngo yaje mu nama ameze nk’utazi icyo aje gukora.

Ibi byamubayeho nyuma y’uko umuyobozi w’akarere amubonye arimo kwandika ibivugirwa mu nama ku dupapuro dusanzwe, amubajije impamvu adafite aho yandika hakwiye inama ikomeye nk’iyo nk’abandi undi asobanura ko nta kibazo aza kubibika neza.

Uwo mukozi (uhagaze) yanenzwe ko atahaye agaciro inama ngo yitegure bikwiye ibijyanye n'inshingano ze.
Uwo mukozi (uhagaze) yanenzwe ko atahaye agaciro inama ngo yitegure bikwiye ibijyanye n’inshingano ze.

Ntibyaciriye aho ariko kuko byaje kuba ngombwa ko umuyobozi w’ingabo muri Karongi na Rutsiro, Col Mugabo amubaza ibindi bibazo bimusaba kuba afite amakuru yanditse arimo n’imibare, maze uyu mukozi agaragara nk’utabizi neza kandi adafite n’aho abirebera.

Bamubajije umubare w’ibiti biri mu buhumbikiro bigomba kuzaterwa avuga ko hari ibizaterwa ku buso bwa hegitari 30 ariko ntiyagaragaza umubare wabyo.

Abari mu nama banonye ko uwo mukozi adafite ibyo yasabwaga kandi yitabiriye inama, maze Colonel Mugabo amusohora mu nama ariko nyuma y’iminota mike bamwemerera kugaruka agasaba imbabazi imbere y’inama akazajya anitwararika akitwaza ibikenewe mu gusohoza inshingano neza no gusobanura ibyo asabwa mu kazi.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

hahahahaha agasuzuguro kajojoba!

mugisha yanditse ku itariki ya: 19-12-2013  →  Musubize

Ndunga mury’abavuga ko uyu mukozi yarenganye ntari mpari kubera impamvu zikurikira:
1) uwamusohoye si umuyobozi we/w’iyo nama
2) ndemeza ko nta tegeko ryemeza aho umuntu watumiwe mu nama agomba kwandika ibyo akeneye kwandika;
3) ibyo colonel yamubajije ntibiri mu nshingano ze?
umwanzuro: yasabye imbabazi kubera umuco mubi wo gusaba imbabazi n’ubwo waba utakosheje ariko yari akwiye kuzisabwa n’uwamusohoye

izibanze yanditse ku itariki ya: 19-12-2013  →  Musubize

wowe Herve, ushobora kuba wenda nawe uri umusilikare akaba ariyo mpamvu uvuze gutyo ariko kabisa nawe ushyize mu gaciro, wasanga uyu muntu yararenganye!ibyo bamubajije bagombaga kubibaza goronome (Agronome) cg se wasanga mu karere kabo abakozi baho bose bakora akazi kamwe(gasa)?! hahaha

naho wowe wiyise Nseke, n’iyo umutekano waba ureba ibijyanye no gutera ibiti cg gukingira abana, bibazwa ababishinzwe ntabwo bibazwa abo bitareba!!!niyo mpamvu tugira imirimo itandukanye kandi yuzuzanya!Thx

Love yanditse ku itariki ya: 17-12-2013  →  Musubize

hari abatekereza ko umutekano muke uterwa n’intambara cyane cyane iy’amasasu!!! reka da!! kuba uyu musirikare yakoze ibi byo gusohora uyu muyobozi si igitangaza kuko biri munshingano ze. umutekano rero uvuze ibintu byinshi kandi iyo umusirikare atari ku rugamba jye mbona gufatanya n’abandi bayobozi ba gisivile nta kurengera birimo.

herve yanditse ku itariki ya: 17-12-2013  →  Musubize

Ibyo bintu byo kwivanga kw’ingabo na police mu turere birakabije ba mayors ntibabashye ngo barayobora reke da,ahubwo reka ikibazo kijye ahagaragara nahubundi nuhagarariye inkera nawe ntiyoroshye wagirango abakozi ba karere ntbagowe Turasaba minisitri Musoni(Minaloc)Afande wacu dukunda Ministiri Kabarebe James(Minadef)na Moussa Faziri (Mininter) hamwe na chefs d’etat major babo ko bakwinga kuri kibazo kuko kirahari rwose murakoze

TWESE yanditse ku itariki ya: 15-12-2013  →  Musubize

Ni mu cyaro koko! Muzamuzane i Kigali cyangwa i Butare mu basobanutse murebe ko hari uwo yasohora kandi atarizo nshingano ze.
Bayobozi bo mu cyaro mwaragowe ubwo abo basigaye babasohora mu nama ngo kuko mutazi umabare w’ibiti bizaterwa.NI akumiro!
Nzabandora!

fofana yanditse ku itariki ya: 14-12-2013  →  Musubize

Wowe wiyse innocent. Njye urarangaje uzi ko ntabyawe!urumva abashijwe umutekano ntacyo bibarebaho koko ese umutekano usobanuriki?

nseke yanditse ku itariki ya: 14-12-2013  →  Musubize

Uyu mugabo yaraboneranywe, ntabwo ariwe ushinzwe iby’amashyamba si agronomy w’umurenge . naho iby’ikayi yo kwandikamo ashobora kuba yari yatungujwe inama bakamufatira aho bamuboneye.

Mr Lee yanditse ku itariki ya: 13-12-2013  →  Musubize

Aba bayobozi bavanze amadosiye ,kuki se habaho b’agronome niba barabonaga ibyo bashinzwe n’undi mukozi wese yabishobora ,uyu mukozi yarahohotewe yagombaga kubazwa ib’irangamimerere ,kandi inama yakagombye kuba berekanye ibiri kumurongo w’ibyigwa nabari bubivugeho .

alice yanditse ku itariki ya: 13-12-2013  →  Musubize

Uyu muyobozi ndumva yararenganye.

None se inama y’umutekano ihuriye he no gutera ibiti ku buryo yaza azanye iyo mibare yasabwaga?

Ikindi kuki ibyo babibaza ushinzwe iranga mimerere hari ba agronomes babishinzwe?

Alias yanditse ku itariki ya: 13-12-2013  →  Musubize

None se inama irimo umuyobozi w’Akarere ni gute atari we wafashe icyemezo cyo gusohora uriya mukozi ahubwo agasohorwa na Afande Mugabo? None se afande Mugabo niwe uyobora Karongi? Hakwiye kubaho inama hagati y’Umukuru w’Igihugu n’Ingabo maze zigasobanurirwa kutivanga muri affairs za gisivili. Impamvu mbivuga ni uko abasirikari bayoboye mu bice by’ibyaro bivanga mu bintu byose. Plz mutange ibitekerezo

BAGUMA yanditse ku itariki ya: 13-12-2013  →  Musubize

Izi ni za nama zitumirwa shishi itabona abantu bakaza mu nama batanazi ibyigirwamo(ordre du jour). Ubu se murabona Abayobozi b’iyi nama bo bari biteguye? Habura n’umwe waba ufite Laptop koko!!!!!!!!!Ni gute ushinzwe irangamimerere abazwa ibijyane n’amashyamba? Agronome yari he!!! Nyamara iyi nama ntiyari yateguwe.

Gatogo yanditse ku itariki ya: 13-12-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka