Yagurishije agasabo k’intaga ngo azagure imodoka

Umuturage w’i Las Vegas ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Mark Parisi, aherutse gutangaza mu kiganiro cy’ubuzima gihita kuri CBS, ko yagurishije kamwe mu dusabo twe tw’intanga (testicule). Amafaranga yahawe ngo azayagura imodoka yo mu bwoko bwa Nissan 370Z.

Aka gasabo ngo yakagurishije n’abashakashatsi mu by’ubuzima, bamuha amadorari ibihumbi 35, kandi ngo yagakuyemo inyungu ebyiri: gutanga umusanzu mu bushakashatsi no kubona amafaranga atari makeya.

Mariko uyu yishimiye ko nyuma y’iminsi 14 abazwe agakurwamo agasabo k’ibumoso, azasohoka mu bitaro, na sheki mu ntoki. Agira ati “aya mafaranga nzayagura imodoka ya Nissan 370Z.”

Uyu mugabo avuga ko atari ubwa mbere yitanze ngo akorerweho ubushakashatsi mu buryo bumuhesha amafaranga. Nk’uko abyivugira, ngo mu myaka ibiri ishize yabashije kubikuramo amadorari ibihumbi 150.

Bumwe mu bushakashatsi yakoreweho ngo ni ubwarebanaga n’indwara ya Ebola, aho buri wese wemeye kubukorerwaho yahabwaga amadorari ibihumbi bitanu mu cyumweru.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka