Ubudage: Ipusi yahamagaye serivisi zishinzwe ubutabazi
Mu gihugu cy’Ubudage, ipusi (abandi bita injangwe) iherutse gukinisha terefone igendanwa ya nyirabuja maze itabaza serivisi zishinzwe ubutabazi.
Nk’uko bivugwa n’ibitangazamakuru byo mu gihugu cy’Ubudage, ngo serivisi z’ubutabazi zo mu mujyi wa Bautzen zakiriye kuwa mbere ubutumwa bugufi (sms) buvuga ngo “nkeneye umuganga ku buryo bwihutirwa”.
Ubu butumwa ariko ngo ntibwavugaga aho nyir’ukubwohereza aherereye, ndetse n’ikibazo afite. Abakiriye ubutumwa ngo bagerageje guhamagara terefone yabwohereje ariko ntihagira ubitaba, nuko bitabaza polisi ari na yo yabashije kubona aho terefone yohereje ubutumwa iherereye.
Abatabazi, n’imbangukiragutabara (ambulance) bihutiye gutabara, ariko batunguwe no gufungurirwa umuryango n’umugore ukiri muto, na we utarumvaga ikibazanye.
Baje rero gusanga ubu butumwa bwari bwoherejwe n’ipusi. Uyu mugore ngo yari yaranditse ubu butumwa abubika muri terefone ye igendanwa, ateganya ko hari igihe yamererwa nabi akaba yabwifashisha.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|