Rusizi: Rwari rwambikanye hagati y’umuvugabutumwa n’umuturage

Umugore witwa Esperence Nyirandegeya uvugako ngo asazwe ari ari umuhanuzi watumwe n’Imana ku bantu batandukanye ngo ababurire kuva mu byo bakora bidashimishije Imana, yasakiranye n’undi mukecuru witwa Nyirandegera bahuriye mu nzira igana mu mujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi benda kurwana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 7/11/2013, nibwo uyu mugore wiyita umuhanuzi yateranye amagambo na Nyiradegeya bapfa ko yamuhanuriye ariko bakizwa n’abantu bari hafi aho.

uwo mugore w'umupira w'umweru ngo yari azize gusebya abantu akoresheje ubuhanuzi bwe.
uwo mugore w’umupira w’umweru ngo yari azize gusebya abantu akoresheje ubuhanuzi bwe.

Uwo mugore bakunda kwita Mahoro avuga ko ngo intandaro yo kurwana na Nyirandegeya ngo byaturutse ku kuba yaramusebereje umwana ngo ni umusambanyi avuga ko ngo Imana ariyo yamutumye ngo ajye kuburira uwo mwana.

Uyu mugore wiyita umuvugabutumwa avuga ko ngo uyu mugore amuziza ubusa kuko ngo ibyo yavuze ku mwana we ari Imana yabimuhaye. Ikindi kandi ngo ntazaceceka kuvuga ibyo Imana yamutumye, gusa ngo ntawe ajya ahambarira kuko ngo aba afite umurongo yahamwe ni Imana.

Abaturage benshi bari bari aho bavuga ko abavugabutumwa bagenda basebya abandi ngo bakwiye kujya bahanywa n’amategeko, kuko ngo baba batesha abandi agaciro bakabashyiraho igisebo.

Icyakora hari n’abandi baturage bavuga ko ngo hari nabo bahanurira ibyiza kandi bikaba.

Gusa ngo ibi byose bikwiye kujya biba mu mucyo abahanura bakabikorera mu rusengero, aho babonye bidashoboka bakabibwira ba nyirabyo mu ibanga, kugirango birinde izindi ngaruka zakurikira.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

iby"Imana bikwiye kwitonderwa

gad yanditse ku itariki ya: 18-12-2013  →  Musubize

mbereyuko mwamagana uwomuhanuzi mubanze mwibaze profit afite kuwo ahanurira cyangwa umva wowe ukore icyo ugomba gukora kiboneye

tipette yanditse ku itariki ya: 17-12-2013  →  Musubize

nitwa pacifique shema ndi jenda akarere kanyabihu mur bukinanyana. ikuzimu habaho koko ari bahavuga bitandukanye naho abahanuzibo bariho abibibinyoma n’abavuga ukuri gusa imana iduhe umutima wo kugenzura idutabare kuko tugeze muminsi yanyu peee!!!!!!!!!!!!!!

PACIFIQUE yanditse ku itariki ya: 12-12-2013  →  Musubize

niba koko bakoreshwa n’Imana Rurema, habanze kurebwa imbuto (IMICO n\Imyitwarire agira)yera mubantu!
ikindi mushungure kuko na satani afite ingufu n’abantu akoresha.Ahaaaa

MAYBE ALPHA yanditse ku itariki ya: 11-12-2013  →  Musubize

hi!!mbere ya byosemubaze murebeicyo uehova ashaka ubuhanuzi nkubwo sibwo kuko ibyo itumama bibaho ninayo izasohaza imirimo yayo ese abahanuzi baracyabaho? murashaka gukara yehova mumboni ?abobantu bakwitonze ra

bosco yanditse ku itariki ya: 10-12-2013  →  Musubize

mubuhanuzi nukwitonda kuko abahanuzi babaye benshi nyamara bose sikobatumwe ni Imana urebye nabi banakuyobya inzira

donath yanditse ku itariki ya: 8-12-2013  →  Musubize

ABO BASEBYA ABAHANUZI NI ABAPAGANI KUKO BABAYE ARI ABAROKORE NTIBAKWIRIRWA BAVUGA KUKO IBY’IMANA BARABIZI-

HABIYAREMYE JEAN BOSCO yanditse ku itariki ya: 8-12-2013  →  Musubize

ahaaaaa! nukwitonda nabatekamutwe barateye bagendeyekubuhanuzi imana itabare abayo

vivens yanditse ku itariki ya: 7-12-2013  →  Musubize

Twemerako Imana Iriho Kdi Irakora,ikibazo Abenshi Biyita Abarokore Bakagerageza Kwigaragaza neza Mumaso Yabantu Kdi Arimbata Zibyaha. Ahaaaa...Imana Niyo Izaca Urubanza.

Nkundimana yanditse ku itariki ya: 7-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka