Ari mu bitaro bya Kirehe nyuma yo kwiyahura ntapfe

Umusore witwa Habamenshi Jean de Dieu utuye mu mudugudu wa Arusha mu kagari ka Kankobwa mu murenge wa Mpanga, arwariye mu bitaro bya Kirehe nyuma yo kugerageza kwiyahura akoresheje umuti w’inka ntiyapfa kuri uyu wa 19/09/2012.

Habamenshi Jean de Dieu w’imyaka 20 ngo yiyahuye kubera umukobwa w’inshuti ye wamubuzaga kujya mu gisirikare; nk’uko abaturanyi be babitangaza.

Mukagihana Pascasie avuga ko yatashye avuye guhinga agasanga uyu muhungu abereye umwuzukuru yarembye. Umukobwa w’inshuti ya Habamenshi ngo niwe wavuze ko yanyoye umuti w’inka.

Uyu mukobwa ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyarubuye mu gihe hagikorwa iperereza.

Mukagihana Pascasie urwaje Habamenshi mu bitaro bya Kirehe avuga ko nta kibazo yagiraga mu busanzwe, kandi ngo uyu mwuzukuru we bari babanye neza.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko ye ndumva Kirehe ari iyambere mu kwiyahura uyu muhungu nakira bazamufunge

de sante yanditse ku itariki ya: 21-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka