Abagera kuri 80 bafunzwe bakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge

Polisi y’igihugu imaze gufata abantu bagera kuri 80 bakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge mu rwego rwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka; nk’uko amasezerano y’igipolisi cy’ibihugu bigize agace k’uburasirazuba bw’Afurika (EAPCO) abiteganya.

Kuri station ya Polisi ya Kicukiro mu mujyi wa Kigali, niho hafungiwe abo bantu bafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu, bakaba ari abanywa cyangwa bacuruza ibiyobyabwenge, cyane cyane urumogi.

Ni Abanyarwanda barimo Umukongomani umwe, bakaba bari mu byiciro binyuranye bigizwe n’abasore, inkumi, abagabo, n’abagore bamwe banahetse abana bato.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru ubwo Polisi y’igihugu yaberekanaga kuri uyu wa gatanu tariki 21/09/2012, baremera ibyaha bakanabisabira imbabazi, ariko ntibizeza neza uburyo bashobora kubireka.

Uwitwa Niyonsaba Bonaventure yiyemerera ko anywa urumogi kugirango yumve uko rumeze, naho bagenzi be Nyirandikubwimana Noella n’Uwimana Alexis bacuruza urumogi, bavuga ko bashobora kureka iyo mirimo mu gihe baba babonye urwunguko runini.

Nyamara ngo barishyira mu byago, nk’uko umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, Supt. Emmanuel Ngondo yabitangaje. Umuntu ufatanywe ikiyobwenge akinywa byonyine, cyangwa acyishyiramo mu bundi buryo, ahanishwa igifungo kingana n’umwaka umwe akongeraho no gutanga ihazabu.

Supt.Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, avuga ko barimo guhashya ibyaha byambukiranya imipaka, mu gikorwa cyiswe “Hope operation” cy’ishyirahamwe rya Polisi y’ibihugu bigera ku 12 bigize (EAPCO), ku bufatanye na Polisi mpuzamahanga (Interpol).

Polisi y'u Rwanda yanafashe ibikoresho biva mu mahembe y'inzovu, bicuruzwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Polisi y’u Rwanda yanafashe ibikoresho biva mu mahembe y’inzovu, bicuruzwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yavuze ko ibiyobyabwenge aribyo ntandaro y’urugomo n’ibindi byaha bisigaye bigaragara mu miryango myinshi muri iki gihe.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko u Rwanda rurimo gukemura imbogamizi zo kudashobora guhashya ibyaha byambukiranya imipaka, hakorwa ubuvugizi no guhurira hamwe kw’abapolisi bo mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba, ndetse n’abagize umuryango wa EAPCO wose.

Imbogamizi arondora ni ukutumvikana ku bijyanye n’icyo bita ibiyobyabwenge, amategeko adahuye, ubumenyi buke, ndetse no kudashyira ingufu zihagije mu guhashya ibiyobyabwenge.

Mu bindi byaha byambukiranya imipaka Polisi y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya, ni icuruzwa ry’amahembe y’inzovu (ivory), ubucuruzi bwa magendu, ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

Polisi isobanura ko kuba hafashwe abagera kuri 80 bakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, atari uko ibyaha byiyongereye, ahubwo ari uko bashyize imbaraga nyinshi mu kubikumira.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka