Rutsiro: Yishe umugore we amukubise ifuni amuhora ko yamucaga inyuma

Athanase Mvugiki utuye mu kagari ka Bumba, umudugudu wa Bisyo, umurenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro ari mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano, aho akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we amukubise agafuni.

Mvugiki w’imyaka 51, yiyemerera ko ari we wishe umugore we witwaga Donatha Tuyisabe, bari bamaranye imyaka itandatu babana, bafitanye umwana umwe ufite imyaka ine y’amavuko.

Ismaeli Rugaravu, umusaza ubyara uwo umugabo wishe umugore we, utuye hafi y’urugo rw’uwo muhungu we avuga ko ubwo bwicanyi bwabaye ku wa kabiri tariki 25/09/2012 mu masaha ya saa Moya z’umugoroba.

Ati: “Akana kabo k’imyaka ine kitwa Gisubizo karatatse kavuga kati: mama Gisubizo arapfuye we! Kandi yishwe na papa Gisubizo”.

Rugaravu avuga ko umuhungu we amaze kwiyicira umugore yahise asohoka aragenda, ako kana karamukurikira kamutera amabuye kamubaza impamvu asize yishe nyina none akaba agiye.

Nyuma yo kumva ibivugwa n’ako kana, Rugaravu yarahuruye ariko asanga umukazana we yamaze gupfa.

Ubwo yari agicumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Congo Nil mu karere ka Rutsiro, Mvugiki yabwiye Kigali Today ko muri iryo joro akimara kwica umugore we, yahise afata icyemezo cyo kujya kwiyahura mu Kivu, icyakora ageze mu nzira aragihindura.

Ati: “Nasanze niniyahura nzaba nsigiye umurage mubi umwana wanjye na we yazapfa yiyahuye, noneho ndavuga nti reka njye kwirega mu buyobozi abe ari bwo bunyiyicira”.
Yasanze ku murenge wa Mushubati hakinze nta muntu uhari kuko hari mu masaha ya nijoro, ahitamo gufata ku ibendera. Umu Local defense wari ku izamu ni we wahamusanze, amwicaza ku ruhande.

Mvugiki avuga ko impamvu yatumye akubita umugore we agafuni, byatewe n’uko yasambanaga n’abandi bagabo.

Ati: “Naramwiyamaga akanga kubireka. Yararaga mu tubari rimwe na rimwe ntatahe, akaba yamara nk’iminsi ibiri, ine, itatu, cyangwa umwe, ariko igihe ashakiye cyose agataha mu rugo avuga ngo ni iwe, ngo twarasezeranye”.

Yiyemera ko yishe umugore we amukubise ifuni mu musaya.
Yiyemera ko yishe umugore we amukubise ifuni mu musaya.

Mvugiki afite ibikomere ku maboko avuga ko yatewe n’abasore bamukubitiye aho yabasanze bari kumwe n’umugore we. Abashinja ko bamurongoreraga umugore. Yari amaze icyumweru ari mu bitaro kubera uko gukubitwa.

Uwo munsi yavuye mu bitaro atashye yageze mu rugo asanga umugore atatetse, atahiriwe, n’umwana yamusigiye umuturanyi, ahubwo ataha ku mugoroba yasinze. Umugabo yagiye mu cyumba baryamamo, agarutse mu muryango abona umugore yafashe agafuni gatera ibishyimbo.

Ati: “Mbonye ashaka kukankubita nahise musingira ndakamwaka, nkamukubita mu musaya noneho mbona araguye. Ntakubeshye rwose icyo gihe nari mfite n’umujinya mwinshi kubera ko nagiye mu bitaro, we n’insoresore basambanaga baranyishe ntibanangereho”.

Mvugiki avuga ko yabikoze atabigambiriye kuko umugore yamushatse amukunze kandi n’umwana we atashakaga kumugira imfubyi. Icyaha aracyemera agasaba n’imbabazi.

Si ubwa mbere ashyikirizwa ubutabera kuko yari yarafunzwe kuva mu myaka y’ 1995 ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Nyuma y’imyaka igera kuri 12 yararekuwe kuko ngo yari afite uburwayi.

Uwo mugore yari uwa kabiri, akaba yaramushatse uwa mbere amaze gupfa azize virus itera SIDA.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibyo uyu mugabo yakoze ni icyaha ndenga kamere ariko hagenzurwe cyane kuko ushobora gusanga nawe yari yabuze uko abigenza.Inkiko zijye zihutira gutanga ubutane ku miryango ifitanye ibibazo aho kuvamo urupfu ngo barasezeranye.Nonese ubwo ntimumuhaye akato?ngo mugore we yishwe na SIDA!

Frederic SIMBAHUNGA yanditse ku itariki ya: 3-10-2012  →  Musubize

Twamaganye ubu bwicanyi, tunasaba inzego zibanze kwegera ingo zitabanye neza.

sehene yanditse ku itariki ya: 30-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka