Gakenke: Impanuka y’igare yahitanye umunyonzi, abandi bane barakomereka bikomeye

Umunyonzi witwa Karimunda Innocent w’imyaka 25 yitabye Imana, abandi bane harimo umwana w’imyaka itanu barakomereka bikomeye mu mpanuka y’igare yabaye tariki 26/09/2012 ahitwa mu Rwamenyo mu Kagali ka Nyakina, Umurenge wa Gashenyi, Akarere ka Gakenke.

Karimunda wakoraga akazi ko gutwara abagenzi ku igare mu Gasentere ka Base yakoze impanuka amanuka mu Rwamenyo apakiye ibiro 100 bya sima ku igare, akase ikoni riramunanira agonga ibyapa bigwira abantu batatu n’umwana wa kane bari ku muhanda barakomereka cyane.

Nyirantezimana Judith w’imyaka 21, Uwajeneza Stephanie w’imyaka 32, Uwamahoro Jacqueline w’imyaka 24 na Ugiraneza Yvonne w’imyaka 5 bose batuye mu Murenge wa Gashenyi bagonzwe n’igare bari hafi y’umuhanda ubwo barimo guhaha mu gihe uwo umwana we yari hafi y’iwabo abashungereye.

Abakomeretse bahise bajyanwa ku Bitaro Bikuru bya Nemba kugira ngo bakurikiranwe n’abaganga.

Tariki 27/09/2012, abaforomo babakiriye ku Bitaro bya Nemba batangarije umunyamakuru wa Kigali Today ko bose bahageze bataye ubwenge batatu muri bo batangiye koroherwa nubwo bagifite ibikomere ku maso, ku ivi no mu maso.

Uwamahoro Jacqueline yavunitse igufa ry’umusaya, anatakaza amenyo ane kandi akaba afite ikibazo mu bikano aracyasa nk’urembye.

Nyirantezimana amaze koroherwa hasigaye gukira ibikomere byo mu maso. Photo/ N. Leonard
Nyirantezimana amaze koroherwa hasigaye gukira ibikomere byo mu maso. Photo/ N. Leonard

Abakomeretse bose bavuga ko batazi uko byagenze bagaruye ubwenge bari kwa muganga usibye ngo kumva hari ibintu bibituraho.

Nyakwigendera yari atuye mu Kagali ka Rukura, Umurenge wa Gashenyi apfuye asize umugore n’umwana umwe.

Tariki 25/09/2012, mu Kagali ka Muhororo mu Murenge wa Cyabingo undi munyegari yitabye Imana agonzwe n’imodoka ya KBS.

Hagati ya Kanama na Nyakanga 2012, abanyegari batatu bitabye Imana bagonzwe n’imodoka, abandi bane barakomereka bikabije mu mpanuka zabereye mu Karere ka Gakenke.

Nyuma y’impanuka nyinshi zihitana ubuzima bw’abanyegari mu muhanda wa kaburimbo, Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke yahagurukiye guca amagare kugendera kuri karimbo mu rwego rwo gukumira izo mpanuka nubwo inzira ikigaragara ko ari ndende.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aha, ibi nka bimwe twavuga ejo ku modoka za KBS. Birabaje, ari biracyari ingaruka ku bantu bo muri ziriya nce kuba bakenka umuhanda nk’umuharuro. Police niyongere imbaraga mu kwigisha naho ubundi turabura abantu mu mahereeeee.

GA yanditse ku itariki ya: 28-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka