Ruhango: Alimentation yafashwe n’umuriro hangirika ibintu bifite agaciro ka miliyoni ebyiri
Mini Alimentation Iwacu iherereye mu mujyi wa Ruhango, yafashwe n’inkongi y’umuriro mu ijoro rya tariki 25/09/2012, ibicuruzwa byarimo birashya ibindi byangizwa n’umuyonga w’ibyahiye.
Intandaro y’uko gushya yatewe n’ibura ry’umuriro wari wamaze igihe wagiye mu kugaruka ugahita utwika inyubako irimo iyi Alimentation; nk’uko bitangazwa na Mukankaka Clemency nyiri iyi alimentation.
Mukankaka yagize ati “umuriro wabuze umwanya munini, tubonye amasaha agiye turakinga turataha. Mu gitondo nje gufungura nsanga ibintu byabaye umuyonga gutya, nibwo nahise mpamagara abakozi ba EWSA, baraza bahita bafata Cash Power barigendera”.
Uyu mugore yakomeje avuga ko nubwo bitaboroheye gukora ibarura ry’ibyangijwe, yavuze ko nibura agereranyije ibyangiritse bishobora kuba bifite agaciro ka miliyoni zisaga ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Abaturage bakomeje guterwa ubwoba n’ibura ry’umuriro kuko ariryo nyirabayazana w’ibi byose. Ubwo twageraga kuri iyi alimentation mu gitondo cya tariki 26/09/2012, twasanze barimo kugerageza gukuramo ibitahiye ndetse banahanagura ivu ryari ryamenetse ku bitahiye.
Anserme umugabo wa Mukankaka, twasanze arimo gufatanya n’abakozi kurokora ibitahiye, kimwe n’abandi bari bari kumwe, bavuze ko ibi bibazo byose birimo guterwa n’ibura rya hato na hato ry’umuriro muri uyu mujyi wa Ruhango.
Iyi alimentation ihiye ikurikirana n’inzu y’umupasiteri w’Abadiventiste Philippe Karasira nayo yahishijwe n’uko umuriro wabuze wagaruka ugatwika ibikoresho byo munzu.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwo mudamu apole sana.Niba atarashinganishije bibere n’abandi isomo.Ibaze nawe guhomba kariya kageni kandi wenda nitwo yaracungiyeho!Yihangane kabisa.
ARABE YARI YARABISHINGANISHIJE NAHO BITABAYE IBYO N UKWIHOMBERA