Rusizi: Imodoka ebyiri zagonganye umwe arakomereka

Tagisi itwara abagenzi yagonganye na pikapu yari itwawe n’umupadiri mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi ku mugoroba wa tariki 29/09/2012 umuntu umwe arakomereka.

Tagisi yangiritse cyane.
Tagisi yangiritse cyane.

Nsengumuremyi Callixte wari utwaye iyo tagisi avuga ko yagize amahirwe yo kuba nta bantu yari atwaye muri iyo taxi kuko iyo abagira yari kugira ubwoba akabacurika munsi y’umuhanda dore ko hari n’ahantu habi cyane.

Muri iyo modoka ya pikapu yarimo abantu bane. Umupadiri wari uyitwaye ahita ajyanwa mu bitaro bya Gihundwe.

Pikapu yagonganye na tagisi.
Pikapu yagonganye na tagisi.

Abaturage babonye iyo mpanuka iba bavuga ko uwo mupadiri yasaga n’uwiruka nuko ngo agiye gukata ikorosi ahita asakirana n’uwari utwaye iyo tagisi imodoka zombi zirangirika.

Iyo mpanuka yabaye mu gihe hari hashize umwanya muto izindi modoka ebyiri zagonganiye mu mujyi wa Kamembe ariko bidakabije.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka