Huye: Afunzwe akurikiranyweho gushaka guha ruswa umupolisi

Janvier Habineza, umushoferi utwara ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO yikorera amakara, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ngoma mu Karere ka Huye akurikiranyweho kugerageza guha umupolisi ukorera mu Karere ka Huye ruswa.

Habineza uyu ngo yaba yaragerageje guha ruswa uyu mupolisi ubwo yari atwaye amakara ayavana i Nyamagabe ayajyana i Kigali mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 23/09/2012 ariko we avuga ko atigeze ashaka gutanga ruswa.

Nk’uko Habineza abyivugira, ngo ageze aho bita kuri Magerwa mu Karere ka Huye, umupolisi yamubajije ibya ngombwa by’imodoka arabimwereka. Ibya ngombwa bisabwa ku modoka byose ngo yari abifite, yewe n’icyo gutwara amakara, ariko haburamo gitansi y’umusoro.

Umupolisi rero ngo yamubwiye ko ari bujye kumufungana n’imodoka kubera ko ibya ngombwa bye bitari byuzuye.

Ku bijyanye n’uko ngo yagerageje kumuha ruswa, Habineza avuga ko habayeho kwibeshya, mu kumuhereza ibya ngombwa akabimuhana n’amafaranga 5000.

Agira ati “iby’amafaraga avuga natanze, ntabwo nayatanze. Ibya ngombwa byari kumwe n’amafaranga ibihumbi 45. Mu kumuhereza ibya ngombwa, byajyanye n’amafaranga ibihumbi bitanu. Agiye imbere y’imodoka namukurikiye njya kumubwira ko nibeshye, ibya ngombwa bikaba byazanye n’amafaranga ahita avuga ngo ni ruswa nashatse kumuha”.

Janvier Habineza ukurikiranyweho icyaha cyo kugerageza guha ruswa umupolisi.
Janvier Habineza ukurikiranyweho icyaha cyo kugerageza guha ruswa umupolisi.

Habineza kandi avuga ko abwira uyu mupolisi ko yibeshye akamuhana amafaranga n’ibya ngombwa by’imodoka nta wundi mupolisi wari ubegereye ngo abe yarumvise ibyo bavuganye.

Spt Hubert Gashagaza, umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko hari abacuruzi bashaka gutambutsa ibintu nijoro kugira ngo bakwepe, kubera ko baba banze gutanga imisoro nka Habineza.

Ni yo mpamvu rero hashyirwaho abapolisi bagenzura imodoka zigenda nijoro, hagamijwe guca iyo ngeso itari nziza.

Itegeko ngenga, mu ngingo yaryo ya 641, rihanisha uwatanze ruswa igifungo hagati y’imyaka itanu kugeza kuri irindwi, n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka