Ngoma: Pasteur wari umucungamutungo wa G.S Gatsa yapfuye yiyahuye

Sebikamiro Amos wari Pasteur mu itorero ry’ivugabutumwa mu Rwanda akaba n’umucungamutungo (intendant) mu Groupe Scolaire ya Gasetsa iri mu murenge wa Remera, akarere ka Ngoma yapfuye yiyahuye ku mugoroba wo kuwa 26/09/2012.

SEBIKAMIRO yapfuye yiyahuye anyweye acide. Ubuyobozi bwa Groupe Scolaire Gasetsa kugeza na n’ubu nta kintu buramenya cyaba cyaratumye yiyahura ariko ipereza rirakomeje.

Inzego zishinzwe iperereza ngo zabashije kubona inyandiko yasize yanditse mbere yo kwiyahura ariko icyanditsemo ntikiratangazwa.

Urupfu rw’uyu mugabo rwamenyekanye ubwo umuyobozi w’ikigo Groupe Scolaire Gasetsa hamwe n’ushinzwe amasomo bamusangaga mu biro by’umuyobozi w’ikigo yapfuye.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kirenga Providence, wahise agera ahabereye ibi byago avuga ko kumugeraho bitagoranye n’ubwo bwose yari yafungiye imbere, ngo hari izindi mfunguzo abo bayobozi bari bafite zihafungura.

Sebikamiro Amos wari umaze imyaka 15 ari umucungamutungo muri iki kigo cy’amashuri yisumbuye yiyahuriyemo, yari umugabo w’imyaka 60 y’amavuko, afite n’abana 9 barimo n’abarangije kaminuza.

Uyu mugabo ngo ntiyari azwiho imibanire mibi hagati ye n’umuryango we cyangwa n’abakozi aho yakoreraga; nk’uko Kirenga Providence yabisobanuye.

Sebikamiro Amos washyinguwe kuwa kane tariki 28/09/2012; yari yarashakanye na Nyirandambya Florida, urugo rwabo ruri i Musamvu mu murenge wa Kibungo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Baramutekinitse,ubundi barabeshya ngo yiyahuye!
N’urwandiko baracyarutekinika!!!!

Peter yanditse ku itariki ya: 1-10-2012  →  Musubize

Njye ndabona har’icyihishe inyuma y’urupfu rwa pasteur abantu sishyashya ese kuki atiyahuriye iwe?hari ho abahanga bokwicana nahubundi polisi nikore iperereza neza.

Fur aha yanditse ku itariki ya: 30-09-2012  →  Musubize

Ubuse ibi nibiki! Pastor wigisha abantu ko kwiyahura ari icyaha hanyuma akaba ariwe ubikora! Ubuse umuntu yabivuga ate? Ikigaragara hari abigisha ibyo batemera, baba bishakira umugati. Ikindi umuntu uyobora abandi ku Mana akabigisha ibyo kwizera, we akagera aho yiyahura nukuvùga ko ukwe kuba kwageze munsi ya zero. Ibyokwemera ndabona birimo amayobera. Imana yihanganishe umugore we n’abana be nubwo bigoye umuryango ubuze umuntu muburyo bwo kwiyahura. Kubyakira biragoye cyane. RIP SEBIKAMIRO Amose

Papa jessica yanditse ku itariki ya: 30-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka