Rutsiro : Abantu 13 bafunzwe bazira kutubahiriza itegeko rigenga uburobyi mu Kivu

Abantu 13 bakomoka mu mirenge itatu yo mu karere ka Rutsiro batawe muri yombi na polisi icunga umutekano mu kiyaga cya Kivu ibashyikiriza ubutabera bazira kuroba mu Kivu kandi byarahagaritswe by’agateganyo no gukoresha imitego y’amafi itemewe.

Mu karere ka Rutsiro, icyemezo cyo guhagarika uburobyi mu kiyaga cya Kivu cyatangiye gushyirwa mu bikorwa guhera ku itariki 02/08/2012 kugeza tariki 02/10/2012.

Imitego y’amafi itemewe harimo iyitwa kaningini ifata amagi ndetse n’udufi duto, ndetse hakabaho n’abakoresha inzitiramibu.

Mu bafunzwe, bane bakomoka mu murenge wa Boneza, batatu ni abo mu murenge wa Kigeyo, naho abandi batandatu bakomoka mu murenge wa Kivumu; nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Polisi icunga umutekano mu kiyaga cya Kivu.

Bamwe muri bo bakatiwe igifungo kigera ku mwaka nyuma y’uko bigaragaye ko barenze ku itegeko rigenga uburobyi bwemewe mu kiyaga cya Kivu. Amabwiriza agenga uburobyi mu Kiyaga cya Kivu yarushijeho gukomera kuko mbere uwafatwaga yacibwaga amande angana n’ibihumbi 50.

Amato yakoreshwaga mu burobyi yarahagaze nyamara bamwe bitwikira ijoro bakaroba.
Amato yakoreshwaga mu burobyi yarahagaze nyamara bamwe bitwikira ijoro bakaroba.

Intara y’Uburengerazuba yafashe umwanzuro wo guhagarika uburobyi mu kiyaga cya Kivu mu gihe kingana n’amezi abiri, kugira ngo umusaruro w’ibikomoka ku burobyi mu kiyaga cya kivu wiyongere kuko ngo wari umaze kugabanuka cyane.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, avuga ko iyo icyo cyemezo kidafatwa, amafi mu kiyaga cya Kivu yashoboraga no gucika burundu.

Yatanze urugero ati : “hari uwambwiye ko mbere ikipe yabo yajyaga yinjiza amafaranga agera kuri miliyoni enye ku kwezi, ariko ubu ngo bari basigaye batageza no ku bihumbi 400 cyangwa 500”.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka