Rusizi: Imbwa zariye abana bane

Abana bane bo mu kagari ka Gakoni mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi bariwe n’imbwa zo ku gasozi zirindwi zibasanze aho bari gukina na bagenzi babo mu ma saa yina z’amanywa tariki 26/09/2012.

Abana bariwe n’ibwa aribo Mukangamije Clementine, Niyoniringiye Theobard, Ibyizakora Shemu na Mukantwari Maria bari kuvurwa mu kigo nderabuzima cya Mibirizi. Bose imbwa zagiye zibarya ku maguru.

Imbwa zo ku gasozi zitagira banyirazo zimaze kugwira muri ako kagari; akaba ari muri urwo rwego Polisi ifatanyije n’abaturage bazihagurukiye maze kuwa kane tariki 27/09/2012 babasha kwicamo enye kandi icyo gikorwa cyo kuzihiga kirakomeje.

Umuyobozi w’umurenge wa Muganza, Mukamana Esperence, arasaba ababyeyi kwiyegereza abana babo muri iki gihe bakizihiga ndetse abatunze imbwa mu ngo zabo kuzikingiza kuko arizo zororoka zigakwira imisozi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ahaaaa ni dange najye ubwo mperukayo zari zincahuriyeyo ndabona police igomba kuzirasa otherwise zizamara abantu

uw ben yanditse ku itariki ya: 28-09-2012  →  Musubize

Ni ukuziha abaturanyi b’anayekongo bakazirya ngo iposho. Nziza kuri bamwe!? Twizere ko polisi izazimara zitarakomeza kutuyogoza. N’amatungo zizayahukamo

GA yanditse ku itariki ya: 28-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka