Nyagatare: Yapfuye arashwe azira ubucuruzi bw’ibiti by’imishikiri

Ndayambaje Samuel w’imyaka 25 y’amavuko wari utuye mu murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare yarashwe n’inzego z’umutekano za Tanzaniya zirinda pariki ubwo we na bagenzi be bari bavanyeyo ibiti by’imishikiri bakunze kwita Kabaruka bagurisha mu gihugu cya Uganda.

Uyu nyakwigendera upfuye asize umwana n’umugore ngo ubwo yaraswaga tariki 15/09/2012 yari yajyanye na bagenzi be babiri.

Cyakora ngo ubwo bamurasaga bagenzi be ntibigeze babimenya kuko byasabye ko basubirayo kumushaka nyuma yo kugera mu rugo bakamubura kandi bari bazi ko ari inyuma yabo.

Uko bagasubiye mu mayira bari banyuzemo bamushakisha ngo baguye ku murambo we byagaragaraga ko warashwe.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Matimba buvuga ko bari bakoresheje amanama menshi babuza abaturage ubucuruzi bw’ibyo biti kuko ngo no kubusanzwe butemewe.

Ruboneza Silva, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Matimba, akomeza asaba abaturage be kutavogera imipaka y’ibihugu by’abandi kuko bitemewe. Umurenge wa Matimba uhana imbibe n’igihugu cya Tanzaniya ndetse n’icya Uganda.

Tariki 08/07/2012, abantu babiri batawe muri yombi bazira gutema ibiti bwa "mushikiri" bakajya kubigurisha muri Uganda.
Tariki 08/07/2012, abantu babiri batawe muri yombi bazira gutema ibiti bwa "mushikiri" bakajya kubigurisha muri Uganda.

Umuyobozi w’umurenge wa Matimba asaba inzego z’ubuyobozi ko iki giti cyakorwaho ubushakashatsi kugira ngo hamenyekane neza ibikivamo dore ko ngo kuri ubu gifatwa nk’imari idasanzwe kugeza ubwo abantu batangira gutakaza ubuzima bakizira.

Agira ati “Hakwiye ubushakashatsi kuri iki giti ibikivamo bigakorerwa iwacu byaba ngombwa abaturage bakabihinga ku buryo byazajya bikurwamo amafaranga ku buryo butanyuranyije n’amategeko aho kugira ngo abaturage bacu bakomeze kuraswa.”

bivugwa ko ibyo biti bikoreshwa mu gukora amavuta ya Movit na parufe muri Uganda. Ikiro kimwe cya mushikiri kigura amafaranga 200 mu Rwanda cyagera muri Uganda kikikuba nka gatatu ku buryo ikiro kimwe gihagarara amafaranga 700

Ku wa kabiri ushize awitwa Masengesho Emmanuel wo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore na we ngo yarasiwe mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare n’inzego z’umutekano azira imishikiri.

Cyakora uyu we akimara kuraswa mu mutwe yahise agezwa ku Bitaroa bya Nyagatare na byo bihita bimwohereza byihuse ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iryo rasa rikorerwa abantu ngo baracukura imizi y’ibiti sugukabya, babuze ibindi bihano babaha?ko abacuruza ibiyobya bwenge ntawe ndumva warashwe, kwica mwabigize umukino?musigeho!!!!!

rene yanditse ku itariki ya: 24-09-2012  →  Musubize

Turihanganisha uwo mudamu wabuze umugabo we kandi nyakwigendera nawe Imana imuhe iruhuko ridashyira.
Reka ndangize nsaba abantu kutavogera pariki kuko sibyiza!!!!!!!!!!!!!!!

HABUMUREMYI Salathiel yanditse ku itariki ya: 22-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka