Nyamasheke: Abagabo babiri bakurikiranyweho gucuruza amafaranga y’amakorano

Mukeshimana Thomas w’imyaka 38 y’amavuko yatawe muri yombi tariki 26/09/2012 afite inoti z’inkorano za bitanu zihwanye n’amafaranga ibihumbi 65, akaba yari ari kugura ikarita ya terefoni akoresheje inoti ya 5000.

Uyu mugabo yaje gushyira mu majwi uwitwa Mulinda Céléstin avuga ko ariwe wamuhaye aya mafaranga, nawe atabwa muri yombi kuwa kane tariki 27/09/2012, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo.

Mukeshimana yatangarije Polisi ko Mulinda yari yamaze kumuha amafaranga ibihumbi 150 y’amiganano, yose akaba yari yamaze kuyakoresha. Yagize ati: “Mulinda yari yanyemereye kumpa ibihumbi 400 yose y’amiganano ngo nyacuruze, ariko yari amaze kumpa ibihumbi 150, andi asigaye yari agiye kuyampa mu gihe cya vuba”.

Ubusanzwe Mukeshimana akora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yatangaje ko yari yanakoresheje aya mafaranga mu guhemba abakozi be.

Supt Urbain Mwiseneza, umuvugizi wa polisi y’igihugu mu Ntara y’Uburengerazuba yavuze ko Polisi iri gukurikirana abantu bose baba bari inyuma y’ibyaha nk’ibi, akanavuga ko uzabifatirwamo azakanirwa urumukwiye.

Yatangaje ko icyaha nk’iki cyo gukoresha ibintu by’ibihimbano kidakunze kugaragara muri iyi ntara, anasaba abaturage kuba maso kuko gukoresha amafaranga y’amahimbano bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka