Babiri bitabye Imana, abandi 6 barakomereka mu mpanuka zabereye mu turere dutandukanye

Abantu babiri bitabye Imana, abandi batandatu barakomereka bikomeye mu mpanuka z’imodoka zabaye mu mpera z’icyumweru mu turere dutandukanye; nk’uko bitangazwa na Polisi y’igihugu.

Honore Sano w’imyaka 6 yitabye Imana tariki 22/09/2012 agonzwe n’imodoka ya Nissan Patrol mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Nyarugenge.

Kuri uwo munsi, Immaculate Mukatabaro w’imyaka 20 yagwiriwe n’imodoka ya Fuso y’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rukara ahita apfa ako kanya.

Abandi bantu batandatu bakomerekeye bikomeye mu mpanuka zabereye mu turere twa Karongi, Gasabo na Kayonza zitewe ahanini n’imitwarire mibi y’ibinyabiziga; nk’uko Polisi y’igihugu yakomeje ibitangaza.

Polisi isanga impanuka ziterwa no gutwara nabi mu muhanda, umuvuduko ukabije, gutwara ibinyabiziga abashoferi basinze, ibinyabiziga bitameze neza, imihanda itameze neza ndetse no kutubahiriza amategeko agenga umuhanda.

Polisi yongeraho ko impanuka zikunda kwiyongera mu mpera z’icyumweru ahanini kubera ko abashoferi batwara imodoka kandi basinze. Polisi irasaba abashoferi kwirinda gutwara basinze kandi bakihatira kubahiriza amategeko y’umuhanda iyo batwaye ibinyabiziga.

Polisi ihamagarira kandi abantu bose bakoresha umuhanda cyane cyane abashoferi n’abagenzi gukora ibishoboka bwose bakirinda imyitwarire yashyira mu kaga ubuzima bw’abantu.

Hagati y’ukwezi kwa karindwi 2011 n’ukwa munani 2012, habarurwa impanuka zoroheje 4176 n’impanuka zikomeye 1190 zabaye mu gihugu cyose; nk’uko imibare itangwa na Polisi ibigaragaza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nabazaga impavu mutagaragaza amafotoo menshi ku nkuru zanyu. murakoze

ALEXIS yanditse ku itariki ya: 25-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka