Kirehe: Ari mu maboko ya polisi akekwaho ubufasha mu gukuramo inda

Kayijamahe Gabriel w’imyaka 60 utuye mu kagari ka Rugarama mu murenge wa Kigina afunzwe akekwaho gufasha Akimanizanye Chantal w’imyaka 23 utuye mu kagari ka Rugarama mu murenge wa Kigina gukuramo inda y’amezi atanu.

Akimanizanye Chantal ngo yagiye gushaka uyu mugabo ngo amufashe gukuramo inda, maze amuha umuti wo gusiga ku nda, nyuma y’iminsi mike uyu mugore atangira kuribwa mu nda amererwa nabi cyane.

Hashize iminsi Akimanizanye asubira kwa Kayijamahe noneho amuha umuti wo kunywa noneho atangira kugenda atakaza ibice by’umubiri w’umwana yari atwite; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rugarama, Yves Nshimiyimana.

Akimanizanye usanzwe afite umwana umwe yatangiye kumererwa nabi ajya kwa muganga ari naho byamenyekaniye ko yagerageje gukuramo inda bikanga.

Abaganga basanze ibice by’umubiri w’umwana bituzuye bamubaza aho ibindi byagiye avuga ko Kayijamahe Gabriel yamufashije gukuramo inda bikaza kunanirana, ahitamo kuza kwa muganga.

Akimanizanye Chantal na Kayijamahe Gabriel bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe.

Umugore afunzwe azira gufatanwa litiro zirenga 25 za kanayanga

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe kandi hafungiye umugore witwa Muhimpundu Hirariya utuye mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigarama azira gufatanwa litiro zirenga 25 za kanyanga mu rugo iwe.

Muhimpundu avuga ko iyi nzoga ishobora kuba yarazanywe n’umugabo we witwa Niyitegeka Safari ayikuye muri Tanzaniya ihana imbibi n’uyu murenge kuko ku munsi wo ku wa gatandatu ataraye mu rugo.

Niyitegeka yamaze kumva ko hamenyekanye ko iwe hari kanyanga baje kumufata ahita atoroka, kuri ubu akaba ashakishwa na Polisi yo mu karere ka Kirehe.

Mu karere ka Kirehe hakunze kugaragara abantu bafatanywa ibiyobyabwenge birimo urumogi ruturuka mu gihugu cya Tanzaniya.

Tariki 10/09/2012, muri aka Kirehe hateraniye inama yo gushyiraho ijisho ry’umuturanyi mu kurandura burundu ibiyobyabwenge, aho yahuje abahagarariye amadini, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge hamwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri mu karere ka Kirehe.

Musenyeri Birindabagabo Alexis yasabye buri muturarwanda wese kugira ikibazo icye, agasanga ubicuruza, ubikwirakwiza, bakagirwa inama yakwanga agashyikirizwa inzego zibishinzwe.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka