Rutsiro: Abasore bane bari mu maboko ya Polisi bakekwaho kwiba moto

Polisi ikorera mu karere ka Rutsiro icumbikiye abasore bane bo mu karere ka Rubavu bakekwaho kwambura ku ngufu moto uwitwa Tuyisenge Ezechiel bamusanze mu karere ka Rutsiro, bamubwira ko bashaka kuyimugurira.

Tuyisenge Ezechiel akomoka mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro asanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi. Avuga ko abo basore baturutse mu karere ka Rubavu baza bamubaririza ari nako bavugana kuri telefoni, bamubwira ko bashaka kugura moto afite kuko bumvise ko ashaka kuyigurisha.

Yahuriye na babiri ku isanteri iri hafi y’akarere ka Rutsiro bamubwira ko bo ari abakomisiyoneri. Bamusabye ko bamanukana mu muhanda mu birometero nka bibiri kuko ngo uwari ufite amafaranga ari ho bamusize.

Bahageze ngo basanze abandi basore babiri baparitse moto ku muhanda mu ikorosi, hanyuma bose uko ari bane batangira gushaka uko bayimwambura ku ngufu, yo n’ibyangombwa byayo.

Mu gusobanura ibyamubayeho, Tuyisenge yagize ati : “Baba baramfashe, turarwana, umwe muri bo wavugaga ko ari major azamura icyuma, mbonye nshobora no kuhagwa mpita nsimbukira munsi y’umuhanda ndiruka, ubwo bahita bajya kuri moto zabo ebyiri hamwe n’iyanjye zose barazijyana.”

Tuyisenge Ezechiel yongeye kubona moto ye abifashijwemo na Polisi mu karere ka Rutsiro.
Tuyisenge Ezechiel yongeye kubona moto ye abifashijwemo na Polisi mu karere ka Rutsiro.

Ibi byabaye saa sita z’amanywa kuwa kane tariki 28/09/2012. Kubera ko yari afite telefoni, Tuyisenge yahamagaye inzego zishinzwe umutekano ku karere ka Rutsiro azimenyesha ikibazo ahuye na cyo hanyuma abo basore polisi ibafatira mu nzira barimo berekeza i Rubavu.

Umwe muri bo witwa Tuyisenge Jean Bosco acuruza imyenda mu mujyi wa Rubavu wari kumwe na murumuna we w’umusirikari wari warahawe uruhushya rwo kujya iwabo, naho abandi babiri basanzwe bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Rubavu.

Tuyisenge avuga ko moto yahoze ari iye, abo bari kumwe bakaba ari inshuti ze zamufashaga kugira ngo yongere kuyibona.

Yaje kuyigurisha ariko ntiyahindura ibyangombwa ngo yandikwe ku wayiguze, uwayiguze na we ngo yaje kuyigurisha n’undi wa gatatu, na we amuha bya byangombwa by’uwari uyifite bwa mbere.

Uwo mucuruzi avuga ko yagiye ku kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) kwaka icyangombwa kigaragaza ko imikoranire ye n’icyo kigo ari myiza barakimwima kuko ngo byagaragaraga ku mazina ye ko hari imisoro y’amezi abiri y’ibirarane ikimwanditseho batatanze ikomoka kuri ya moto yagurishije.

Kuri Rwanda Revenue Authority ngo bamugiriye inama yo gushaka umuntu ufite iyo moto, akaza hakabaho kugurana no guhindura ibyangombwa by’iyo moto bikava ku izina rye bikandikwa ku izina ry’umuntu ufite icyo kinyabiziga. Nuko biba ngombwa ko afatanyije n’abo bagenzi be batangira gushakisha no gukurikirana ufite icyo kinyabiziga.

Kubwira uwari uyifite ko bashaka kuyimugurira ngo ni bwo buryo bahisemo gukoresha kugira ngo babashe kumugeraho.

Tuyisenge Ezechiel wari ufite iyo moto avuga ko nta kirarane ifite kuko n’impapuro aheruka kwishyuriraho ukwezi kwa cyenda zibigaragaza. Hagati aho abo basore babaye bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Congo Nil mu karere ka Rutsiro mu gihe hagikorwa iperereza.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nibahamwa nicyaha bazahanwe

Alias yanditse ku itariki ya: 10-03-2018  →  Musubize

Polisi yacu ninziza turayishima

Alias yanditse ku itariki ya: 1-03-2018  →  Musubize

Turashimira polis yo iducungira umutekano ibyo bisambo bizahanywe by’intangarugero nibihamwa n’icyaha.

Ndori yanditse ku itariki ya: 9-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka