Busogo: Yafatanywe urumogi rufite agaciro karenga ibihumbi 200

Uwimana Alexis ufite imyaka 32 yafatanywe udupfunyika tw’urumogi tugera kuri 2223, ubwo yari mu modoka iva mu karere ka Rubavu yerekeza mu mujyi wa Kigali tariki 18/09/2012.

Uyu mugabo wafashwe na polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda mu murenge wa Busogo akarere ka Musanze, avuga ko amaze umwaka acuruza urumogi, aho ruturuka i Goma nawe akarufatira i Rubavu.

Nubwo avuga ko yize ibijyanye n’ubwubatsi, avuga ko atari aziko gucuruza urumogi ari ikosa, gusa akemerako yateganyaga kuzabireka agakora ibindi, igihe yari kuzaba amaze kugwiza amafaranga agera kuri miliyoni 10.

Ati: “Nkimara gufatwa nahise menya ko ari bibi, none ndasaba imbabazi kandi nkasaba ababikora kubihagarika kuko ari bibi, ndetse ngo binangiza ubuzima bw’abantu”.

uwimana yafatanywe urumogi rwuzuye ishashi rufite agaciro k'amafaranga ibihumbi 200.
uwimana yafatanywe urumogi rwuzuye ishashi rufite agaciro k’amafaranga ibihumbi 200.

Supt. Francis Gahima ushinzwe ubugenzacyaha mu ntara y’Amajyaruguru, avuga ko polisi yahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge, bityo agasaba abakora ubucuruzi bwabyo kubihagarika dore ko binagira ingaruka nyinshi ku buzima bw’umuntu.

Agira ati: “Mu byaha duhura nabyo kenshi usanga bituruka ku biyobyabwenge, haba ihototerwa ryo mu miryango, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi. Iyo ni imwe mu mpamvu zituma duhagurukira kubirwanya”.

Supt Gahima asaba abaturage kurushaho gufatanya na polisi mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge, batanga amakuru ajyanye n’aho ibiyobyabwenge bicururizwa cyangwa se bifatirwa.

Avuga kandi ko hari bamwe mu bakora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bahitamo kugenda nta byangombwa bafite, kugira ngo bahishe umwirondoro wabo, bibarinde insubiracyaha igihe baba bongeye gutabwa muri yombi.

Ati: “Buri munyarwanda wese wujuje imyaka 16 abwirizwa kugendana indangamuntu, maze akayerekana igihe cyose ayisabwe n’abashinzwe umutekano. Ishobora kandi kumugoboka nk’igihe cy’impanuka ndetse n’ibindi”.

Icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge gihanwa n’ingingo ya 593 na 594 zo mu gitabo cy’amategeko ahana, aho iyo ibiyobyabwenge biva mu gihugu imbere, ahanishwa igihano kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu, ndetse n’ihazabu riri hagati y’amafaranga ibihumbi 50 na 500.

Iyo ibiyobyabwenge bivanwe hanze, ahanishwa igihano kiri hagati y’imyaka itatu n’imyaka itanu, ndetse n’ihazabu riri hagati y’amafaranga ibihumbi 500 na miliyoni eshanu.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka