Yibwiye ko yihanira umugore we, none akurikiranyweho gufungura gereza atabyemerewe

Umugabo witwa Rudasingwa Jean Damascene afungiye kuri station ya polisi mu Kigabiro mu karere ka Rwamagana ashinjwa icyaha cyo gufunga umuntu nta burenganzira abifitiye.

Rudasingwa yafungiye umugore we Musanabera Emmelyne muri butiki acururizamo mu mujyi wa Rwamagana, amuhanira ko ngo yari yimutse mu nzu yamukodeshereje atabimubwiye.

Musanabera we avuga ko yimutse muri iyo nzu kuko yari kure y’aho acururiza kandi umugabo atajya aza kumuherekeza iyo atashye mu gicuku avuye gucuruza, akaba yarashakaga kujya gutura hafi y’aho akorera.

Rudasingwa amaze kumenya ko umugore yimutse atamubwiye, yamusanze aho akorera babwirana amagambo mabi, bajya kuregana kuri polisi bahava babashije kubumvikanisha ko baza kwicarana bagakemura ikibazo bafitanye.

Basubiye kuri butiki, Rudasingwa yaragiye agura ingufuri nshya araza afungiranamo umugore, akingisha n’izindi ebyiri umugore asanzwe akingisha butiki iyo atashye. Umugore yahamagaye abapolisi aba aribo baca ingufuri abasha gusohoka aho yari afungiwe.

Polisi y’u Rwanda yahise ijya guta muri yombi Rudasingwa imucumbikira mu Kigabiro, aho akurikiranyweho icyaha cyo gufunga umuntu atabifitiye ububasha busanzwe bwihariwe n’inzego z’ubutabera mu Rwanda.

Umukuru wa polisi muri Rwamagana, Supt. James Muligande yabwiye Kigali Today ko abo bantu bari basanzwe bafitanye amakimbirane yoroheje mu rugo rwabo, ariko ubwo byageze aho guhangana gutyo bigiye gukurikiranwa n’inzego z’amategeko zibifitiye ububasha mu kwirinda ko bazagera ubwo bagirana urugomo rukomeye rwavamo no gukomeretsanya cyangwa kwicana.

Butiki Rudasingwa yafungiranyemo umugore we.
Butiki Rudasingwa yafungiranyemo umugore we.

Musanabera na Rudasingwa bamaranye imyaka irindwi, bafitanye umwana umwe uzuzuza imyaka itanu mu kwezi gutaha.

Musanabera avuga ko Rudasingwa ajya amara igihe kinini adataha mu rugo yibera mu bandi bagore, akaba atanamufasha kurera abana no kubashakira iby’imibereho by’ibanze nk’amafaranga y’ishuri, ayo kwivuza n’ibindi.

Rudasingwa we avuga ko kuba umugore afite aho acururiza kandi atajya amusaba ku nyungu akura muri ubwo bucuruzi akwiye kwirengera iby’urugo n’abo barubanamo.

Abandi baturage b’i Nsinda aho Rudasingwa akomoka babwiye Kigali Today ko umubyeyi wa Rudasingwa ajya agira uruhare mu bwumvikane buke bw’umwana we n’umukazana, kuko rimwe aba abeshyera umugore ku mugabo, bakongera kwiyunga akabeshyera umugabo ku mugore amakosa anyuranye kandi nabo bakaba batabyima amatwi.

Ngo kuva babana, bamaze kubana mu nzu enye bakodesha kandi bafite inzu yabo i Nsinda, ariko aho babaye hose bananirwa kumvikana umwe akahasiga undi, bakazasubirana mu yindi bakodesha ahandi, bakongera bakananiranwa kugeza n’icyi gihe.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

birankwiye ko umuntu amenya ibyo yemererwa nitegeko. bamubabarire sazongere

poli de poli yanditse ku itariki ya: 20-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka