Ruhango: Umurambo w’umuntu utazwi watoraguwe mu mugezi wa Nyabarongo

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango, buravuga ko bwatoraguye umurambo w’umugabo utazwi ku nkengero z’umugezi wa Nyabarongo mu kagari ka Muremure.

Uyu murambo w’umugabo wari mu kigero cy’imyaka 40, watoraguwe tariki 24/09/2012, ubonywe n’abaturage bo muri aka kagari.

Ababonye uyu murambo bavuga ko wasaga nk’aho wari umazemo iminsi, kuburyo wari umuze kwangirika bikabije.

Tuyisingize Helene, ashinzwe irangamimerere mu murenge wa Kinihira, avuga ko bakimara kumenyeshwa iby’uyu murambo, bafatanyije na polisi bajya kuwushyingura.

Tuyisingizi akomeza avuga ko, uyu murambo wagaragaraga nk’aho wajugunywe mu mazi wamaze kwicwa, kuko basanze uhambirije imyenda mu ijosi.

Uyu murambo ubonetse nyuma y’igihe gito, mu murenge wa Ruhango naho hatoraguwe umurambo w’umugabo utazwi.

Uyu murambo wo ukaba waratoraguwe mu kimoteri cyari hafi y’urugo rw’umuntu, nawe ukaba warabonetse hashize ibyumweru bibiri basanga warangiritse.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka