Afunze aregwa gushaka kujya gucuruza magendu ifumbire mva ruganda muri Uganda

Umugabo witwa Ndabagaruye Jean Bosco afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera kuva tariki 25/09/2012 aregwa gushaka kujya gucuruza magendu ifumbire mva ruganda yagenewe abahinzi bo mu Rwanda, muri Uganda.

Polisi yamufunze nyuma y’uko imodoka yo mu bwoko bwa DAIHATSU Delta yikoreye imifuka 70 b’ifumbire mvaruganda yo mu bwoko bwa DAP ifatiwe mu murenge wa Kagogo mu karere ka Burera iyijyanye muri santere ya Mugu iri ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda.

Ubwo iyo modoka yafatwaga, tariki 24/09/2012, hafunzwe umushoferi wari utwaye iyo modoka kuko Ndabagaruye atari ayirimo.

Uwo mushoferi nyiri iyo modoka utashatse ko izina rye ritangazwa avuga ko Ndabagaruye yamuhereye akazi mu mujyi wa Musanze, maze apakira imifuka y’ifumbire 105 ngo ayimugereze muri santere ya Mugu iri ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda kugira ngo izajye gucuruzwa magendu muri Uganda.

Mu nzira berekeza muri santere ya Mugu, bageze ahitwa Karwasa, mu murenge wa Gacaca, mu karere ka Musanze bakuramo imifuka 35, hasigara 70 ariyo yafashwe.

Iyo fumbire yafashwe yahise ijyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga maze umushoferi bahita bamufunga. Ndabagaruye yafashwe ubwo yazaga kureba uwo mushoferi aho yari afungiye. Uwo mushoferi yahise atungira agatoki Polisi ko Ndabagaruye ariwe nyiri iyo fumbire.

Polisi yahise imuta muri yombi bahita bamufunga bidatinze mu gihe hagikorwa iperereza, naho uwo mushoferi baramufungura. Iyo fumbire yafashwe yahise ijya mu maboko y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kugira ngo izahabwe abahinzi bayigenewe.

Ifumbire ikunze gufatirwa ku mupaka

Si ubwa mbere mu mirenge yo mu karere ka Burera yegereye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda hafatirwa ifumbire mva ruganda igenewe abahinzi bo mu Rwanda, igiye kugurishwa magendu muri Uganda.

Mu ntangirizo z’umwaka wa 2012 hafatiwe imodoka ebyiri, mu bihe bitandukanye, zikoreye iyo fumbire: Imodoka imwe muri izo, yo mu bwoko bwa FUSO, yari yikoreye imifuka 51 y’ifumbire mvaruganda. Indi modoka yo yafashwe tariki 29/03/2012 yari yikoreye imifuka 19.

Tariki 27/07/2012 nabwo muri santere ya Mugu iri mu murenge wa Kagogo, mu karere ka Burera, hafatiwe imifuka 13 y’ifumbire mvaruganda nayo yari kuzajya gucuruzwa muri Uganda.

Iyo fumbire mva ruganda ihabwa abahinzi bo mu Rwanda ku buryo bwa nkunganire kugira ngo bayibone ku giciro kidahanitse. Umuturage atanga 50% y’igiciro cyayo Leta y’u Rwanda ikamutangira 50% isigaye.

Mu bihugu bituranye n’u Rwanda ntabwo iyo gahunda ya kunganire ihari. Niyo mpamvu hari bamwe mu Rwanda bashaka kujya kuyicuruza muri ibyo bihugu kuko bakura yo amafaranga menshi.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) ivuga ko kwiba, kugurisha cyangwa kunyereza ifumbire yagenewe abahinzi ntaho bitaniye no kunyereza umutungo w’igihugu.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka