Ngoma: Yaguye mu nzira ajyanwa kwa muganga nyuma yo kunwa umuti w’inyanya

Uzamukosha Bellancila w’imyaka 54 wari utuye mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Nyamirambo, umurenge wa Karembo yitabye Imana yiyahuye tariki 18/09/2012. Uyu mugore yiyahuje umuti uterwa mu nyanya witwa “Kiyoda” awunyweye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karembo, Ngenda Mathias, yemeje iby’urwo rupfu maze avuga ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane icyamuteye kwiyahura.

Uyu muyobozi avuga kandi ko ubwo yabazaga abana ba Nyakwigendera dore ko yari afite abana bakuru, bamutangarije ko nabo batazi icyaba cyamuteye kwiyahura kuko ngo nta n’ikibazo bari bafitanye haba hagati yabo na nyina, cyangwa se.

Uzamukosha Bellancila akimara kunywa Kiyoda hari mu masaha ya mugitondo ngo yahise asanga umugabo we aho yahingaga mu murima w’umuceri, umugabo akimukubita amaso abona ko hari ikitagenda ndetse ahita yumva anuka umuti wa kiyoda.

Ubwo umugabo we yamubazaga niba koko yanyoye uyu muti, umugore we yaricecekeye.

Uyu mugabo we yahise amujyana mu rugo ngo hashize akanya abona atangiye gusa nuta ubwenge maze yihutira kumujyana kwa muganga mu kigo nderabuzima cya Zaza, aho yavanywe ajyanwa mu bitaro bya Kibungo, ariko ngo yaguye mu nzira bataragera neza ku bitaro.

Nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu wa gatatu tariki 19/09/2012 mu murenge wa Karembo.

Amakuru atangwa n’abaturanyi avuga ko muri iyo minsi uyu mugore babonaga asa n’utuzuye mu mutwe hakurikije ibyo yakoraga, ngo wabonaga ameze nk’aho afite ikibazo mu mutwe, bakaba bakeka ko uburwayi bwo mu mutwe yari afite ari yo mvano yo kwiyahura.

Hari n’abakeka ko urupfu rw’uyu mugore rwaba rwaravuye kukuba umugabo we yari amaze iminsi amusabye kwimuka bakajya gutura mu Mutara. Iperereza riracyakomeza mu nzego zibishinzwe.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka