Abamotari baributswa ko umutekano w’Abaturarwanda nicyo kigega cy’ubukungu bwabo

Abakora umurimo wo gutwara abantu ku mapikipiki barasabwa kugira uruhare mu kubungabunga umutekano wabo bwite, uw’abagenzi batwara n’uw’igihugu muri rusange; kuko kuba mu gihugu hari umutekano ariwo musingi akazi kabo kubakiyeho.

Ubu ni bumwe mu butumwa Supt. James Muligande, Umukuru wa Polisi mu karere ka Rwamagana ageza ku bamotari bahakorera, abasaba ko babyubahiriza kuko ariryo shingiro ry’umwuga bakora, akazi bakuramo amafaranga ababeshaho n’imiryango yabo.

Agira ati: “Mukwiye kubungabunga umutekano wanyu ubwanyu nk’abamotari muhora mu mihanda inyuranye, inyerera kandi igendwa na benshi.

Mukwiye kandi kubungabunga umutekano w’Abanyarwanda bose, kuko aribwo muzabona abakiliya mutwara bakabaha amafaranga muzinduka mushaka mu muhanda”.

Yabitangarije mu biganiro yagiranye na Mu kiganiro yagiranye nbabo, kuri uyu wa Gatanu tariki 28/09/2012, aho yabasabye kwitwararika uburyo bagenda mu muhanda ariko bakanitwararika abo batwara baba bagenzwa na byinshi binyuranye birimo n’ibyahungabanya umutekano.

Abamotari baributswa gusagasira umutekano kuko aribwo babona aho bahahira.
Abamotari baributswa gusagasira umutekano kuko aribwo babona aho bahahira.

Yakomeje agira ati: “Ntabwo mukwiye kugenda mushaka amafaranga gusa, ahubwo mukwiye no kugenda murebareba ko ntawahungabanya ikigega muvomamo amafaranga aribo Baturarwanda.

Uwahungabanya umutekano w’Abanyarwanda aba anahungabanyije umufuka wanyu, dukwiye gufatanya rero kubungabunga umutekano ari nacyo kigega cyanyu.”

Amakuru atangwa na polisi avuga ko abamotari bagira uruhare runini mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge, gutwara abajura n’abanyarugomo n’ibyiciro byose by’abahungabanya umutekano mu gihugu.

Bamwe muri aba bamotari ngo baba babizi, abandi bakaba batabizi kuko baba barangaye cyangwa batabyitayeho kandi bireba buri muturage wese.

Abamotari b’i Rwamagana biyemeje ko bagiye kuba maso bakita gusagasira umutekano w’igihugu n’uw’aho bagenda hose, baniyemeza kwegera bagenzi babo baziho imyitwarire mibi bakabigisha kuyicikaho.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka