Nyamasheke: Afunzwe azira gufatanwa amafaranga y’amakorano

Biyakiteto Antoine afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo kuva kuwa kabiri tariki 25/09/2012 azira gufatanwa amafaranga y’amiganano bihumbi 15.

Biyakiteto avuka mu kagari ka Murambi, mu murenge wa Cyato, akaba yarafatiwe muri santere ya Kirambo mu murenge wa Kanjongo; nk’uko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyato, Nkinzingabo Patrice.

Uyu mugabo ngo asanzwe aba muri uyu murenge wa Cyato, akaba ari kuri polisi ngo hakorwe iperereza kuri iki cyaha akurikiranyweho.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka