Gakenke: Imodoka ya KBS yagonze umunyegari ahita yitaba Imana

Imodoka ya sosiyete itwara abagenzi ya KBS yavaga mu Karere ka Musanze yerekeza mu Mujyi wa Kigali, tariki 25/09/2012, yagonze umunyegari ahita yitaba Imana.

Iyi modoka ifite puraki RAB 642 L yagonze Uwitwa Ibukamungu Raphael uvuka mu Murenge wa Remera mu Karere ka Musanze ahitwa ku Gasumo mu Kagali ka Muhororo mu Murenge wa Cyabingo, Akarere ka Gakenke ahita apfa.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro Bikuru bya Musanze.

Tariki 21/09/2012, imodoka ya KBS yajyaga i Kigali ivuye i Musanze na yo yagonze abantu batatu bari kuri moto mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge barakomereka bikomeye.

Kuva muri Kanama 2012, imodoka za KBS zakoze impanuka zirenga umunani mu Ntara y’Amajyaruguru zihitana abantu barenga barindwi, abandi barenga icumi barakomereka bikomeye.

Abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru batangaza ko bahangayikishijwe n’impanuka za hato na hato za KBS zikunda guterwa ahanini n’umuvuduko ukabije.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

kbsnivemumuhandaitaratumarahoabacu

manirihojonas yanditse ku itariki ya: 24-07-2016  →  Musubize

nihaganishije umujyagowuwa buzeuwabo

manirihojonas yanditse ku itariki ya: 24-07-2016  →  Musubize

kbs nivemumuhanda

ni yves yanditse ku itariki ya: 28-09-2012  →  Musubize

kbs nivemumuhanda

yanditse ku itariki ya: 28-09-2012  →  Musubize

KBS itumazeho abantu reba nkuwo Raphael asize imfubyi

Habjean yanditse ku itariki ya: 28-09-2012  →  Musubize

Kuberiki aho KBS itangiriye injyendo mumajyaruguru Gakenke yahise imenyekana cyane cyane mu mpanuka?.

Kirugu yanditse ku itariki ya: 27-09-2012  →  Musubize

Abatwara imodoka za KBS n’abandi bose bagerageze gutwara bitonze kuko ubuzima bw’abantu burahenze.
Police nidufashe.

MUGISHA Dalton yanditse ku itariki ya: 27-09-2012  →  Musubize

Erega na Polisi y’igihugu ishami rya trafic niryigishe abantu bo mumajyaruguru kugenda neza mu mihanda. Imodoka za KBS ni ngari kandi imihanda usanga ari mito, so, nibige kuyigendaho kuko ntikiri iya Nzirorera!
Imana yakire uyu nyakwigendera mu mahoro,

AG yanditse ku itariki ya: 27-09-2012  →  Musubize

IBUKAMUNGU Raphael, IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA!

UMUMARARUNGU FELICIEN yanditse ku itariki ya: 27-09-2012  →  Musubize

Ntabwo mvugira KBS ariko n’abantu bo mu majyaruguru ntibava mu nzira. Ko ahandi bakorera nta accidents zihaba?

Kazungu yanditse ku itariki ya: 27-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka