Abagize inama njyanama y’akarere ka Ngororero bavuga ko batazongera kwihanganira kubona hari bimwe mu bikorwa remezo byubakwa bitwaye amafaranga atagira ingano nyamara mu gihe gito bikaba byangiritse, ababishinzwe bakavuga ko ari inyigo zakozwe nabi.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 16/11/2013, abantu 50 baturuka mu mirenge ya Gasaka, Cyanika, Tare, Kibilizi na Kamegeri basoje amahugurwa y’iminsi itanu kuri hanga umurimo, aho bigishwaga gutegura imishinga bagamije kwihangira imirimo.
Koperative “Kundumurimo Munyarwanda” yo mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro, yatashye ku mugaragaro inzu mberabyombi y’ikitegererezo yuzuye itwaye miliyoni 38 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba kuwa Kane tariki 14/11/2013.
Bamwe mu bitabiriye imurikagurisha ririmo kubera mu karere ka Nyagatare barasaba ko ryajya riba igihe cy’impeshyi aho kuba icy’imvura kuko bituma rititabirwa neza.
Umushinga wa gikirisitu utegamiye kuri Leta World Vision ukorera mu karere ka Gatsibo utangaza ko umaze gufasha aka Karere kongera umubare w’abakoresha ingufu zikomoka kuri biogas nyuma yo kubona ko Akarere ka Gatsibo kari kagifite umubare muto w’abakoresha biogas.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko ibikorwa byo kubaka isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika, uhuza u Rwanda na Uganda, bizaba bigeze ku kigero cya 30% mu mwaka wa 2014.
Nyuma y’umwaka inyubako z’uruganda rwagenewe gutunganya umusaruro w’imyumbati mu karere ka Ngororero zuzuye ndetse ubu imashini zizakoreshwamo zikaba zarabonetse, ubu hongewemo na gahunda yo gutunganya umusaruro w’ibigori itari yaratekerejweho mbere.
Bamwe mu bagize Umuryango w’abakire bakiri bato ku isi wa YPO, bamenyesheje Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ko bagiye kuzana abashoramari bagenzi babo mu Rwanda, kuko ngo bashima uburyo iki gihugu cyorohereza ishoramari.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burasaba ibigo by’imari bikorera muri ako karere ko byajya byitabaza ubuyobozi kugira ngo babashe kubafasha gukurikirana ababibye kuko ngo amafaranga babitse ari ay’abaturage.
Umuryango w’Abayapani ushinzwe iterambere mpuzamahanga JICA, Japanese International Cooperation Agency washyikirije Abanyarwanda 60 bafite ubumuga n’ingabo zamugariye ku rugamba ibikoresho by’imyuga binyuranye bazakoresha mu kwiteza imbere no gufasha Abaturarwanda kubona serivisi zikomoka ku myuga uko bazikeneye. (...)
Inama yahurije hamwe inzego za leta n’izabikorera z’u Rwanda na Afurika y’epfo i Kigali kuri uyu wa 11/11/2013, yanzuye ko hagomba gukosorwa amakuru avugwa ku bihugu byombi, kugira ngo abashoramari babashe kuhakorera nta mpungenge bafite.
Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bigize ibiyaga bigari CEPGL watangiye gukuraho imbogamizi ku bagore bakora ubucuruzi bambukiranya imipaka, ibi bikaba biri gukorwa aba bagore bashyirwa mu mahuriro atuma bakorera hamwe.
Abagabo bo mu Rwanda barakangurirwa kwikuramo ko abagore ari imashini zikora imirimo yose ikenewe mu rugo, ahubwo bakazirikana ko hakwiye ubufatanye muri byose ndetse n’abagore nabo bagaharanira uburenganzira bwabo bibutsa abagabo ubwo bufatanye kuko byagaragaye henshi ko bakora imirimo myinshi kandi ntihabwe agaciro.
Umuhuzabikorwa wa porogaramu yitwa PROBA ishinzwe gutanga ubujyanama kuri ba rwiyemezamirimo, Hakiza Kumeza Innocent, arasaba abantu bose bafite ubushobozi n’ingwate guhararira abatabufite bashaka kuba ba rwiyemezamirimo kugira ngo abe ari bo bishingirwa n’ikigega cyitwa BDF gifasha kubona inguzanyo abantu badafite ingwate.
Imirimo yo gukora umuhanda uturuka mu mujyi wa Nyamagabe werekeza mu murenge wa Musange wari utegerejwe na benshi irarimbanyije.
Muri gahunda ya Hanga umurimo igamijwe kongerera ubushobozi abifuza gutangira imishinga yabo izabafasha gutera imbere, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) isaba abantu batandukanye kugaragaza imishinga bafite muri gahunda ya HANGA UMURIMO, kugira ngo babashe kugerageza amahirwe yabo.
Abakora umwuga w’ububaji bo mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera, bakoraga batatanye ariko ubu bakaba barahurijwe hamwe, barishimira ko byatangiye kubabyarira inyungu, aho kuri ubu amafaranga bakoreraga yiyongereye bitwe n’uko ababagana baba bazi aho babasanga.
Bamwe mu babonye inguzanyo ya banki binyuze muri gahunda Hanga umurimo ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) mu karere ka Musanze, barasabwa kurangwa n’ubunyangamugayo birinda guhemukira amabanki yabagiriye icyizere.
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete, n’umuyobozi wa delegasiyo y’Abongeleza basinyanye amasezerano yemerera u Rwanda inkunga ya miliyoni 32 z’amapawundi ugereranyije mu manyarwanda arenga miliyari 32 yo guteza imbere imishinga yo mu byaro bikiri inyuma.
Abakozi ba ambassade y’Igihugu cy’Ubwongereza mu Rwanda bashima uko inkunga batanga mu karere ka Ngororero zikoreshwa muri gahunda y’iterambere n’uburenganzira bw’abaturage.
Abanyarwanda baba mu gihugu no hanze yacyo bamaze gutanga amafaranga agera kuri miliyari 20 na miliyoni 190 z’amafaranga y’u Rwanda kuva ikigega Agaciro Development Fund cyatangizwa muri Kanama umwaka wa 2012.
Abatuye umudugudu wa Karimbu akagali ka Mutendeli mu murenge wa Mutendeli mu karere ka Ngoma basabye misa bashima Imana kuko ikibazo cyari kibakomereye cyo kuvoma kure cyakemutse maze bakegerezwa amazi iwabo mu mududgudu.
Umutahira w’itorero ry’igihugu mu Karere ka Gakenke, Karekezi Joseph yatangaje ko ibikorwa by’iterambere byakozwe n’abanyeshuri bari ku rugerero basaga gato 1100 bifite agaciro ka miliyoni 54 z’amafaranga y’u Rwanda.
Bamwe muri ba rwiyemezamirimo baciriritse bo mu karere ka Muhanga baragaragaza ko bajyaga bakorera mu gihombo batabizi kuko kenshi bakora ubucuruzi nta bumenyi buhagije bafite.
Mushimiyimana Lukiya ni umudamu wahisemo ubucuruzi abufashijejwemo n’amafaranga agarizwa n’abanki. Avuga ko atagize amahirwe yo kwiga ngo arangize, ariko kubera ko yatinyutse akagana banki yizera ko abana be bazamwigira amashuri atabashije kwiga.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko bwahigiye gufatanya n’utundi turere two mu ntara y’amajyaruguru kugira ngo bazagure imodoka ya “Kizimyamwoto” izajya ibafasha guhangana n’inkongi z’umuriro muri iyo ntara.
Nk’uko bisanzwe buri gihe iyo abantu baguze ikintu runaka, habaho amasezerano y’ubugure hagakorwa inyandiko ihabwa uwaguze icyo kintu. Ni muri urwo rwego rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Ruhango rwihangiye umurimo wo kuzajya rwandikira abaguze igare.
Kuri uyu wa 05/11/2013 ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzaniya baratangira gushyiraho ikiraro gishya, aho bateganya ko bizaba mu byiciro 5 bitandukanye bikazarangira mu kwezi kwa kabiri k’umwaka utaha wa 2014.
Abatuye ikirwa cya Mazane kiri mu kiyaga cya Rweru mu karere ka Bugesera baratangaza ko ibura ry’ubwato bwihuta ari imbogamizi ikomeye ku buhahirane n’imigenderanire hagati yabo n’abatuye ahandi.
Umuyobozi w’ishami ry’ikigo cya EWSA rya Rwamagana, Karemera Emmery, avuga ko muri uyu mwaka wa 2013 bamaze guha amashanyarazi abaturage barenga 6000 mu turere twa Rwamagana na Kayonza; muri rusange bafite abafatabuguzi 23608 muri utwo turere.