Nyamagabe: Umuhanda Gasaka-Musange wari utegerejwe na benshi uri gukorwa

Imirimo yo gukora umuhanda uturuka mu mujyi wa Nyamagabe werekeza mu murenge wa Musange wari utegerejwe na benshi irarimbanyije.

Imiterere y’uyu muhanda ureshya na kirometero zigera kuri 28, unyura mu mirenge ya Cyanika na Mbazi yari ihangayikishije abawukoreshaga, kuko bitaboroheraga kuwunyuramo aho imvura yaba yaguye byo bikaba akarusho.

Ikorwa ry'uyu muhanda ryari ritegerejwe na benshi.
Ikorwa ry’uyu muhanda ryari ritegerejwe na benshi.

Sylestre Nzabonimpa wo mu murenge wa Musange yavuze ko, yatangaje ko ari inkuru nziza kuri bo ngo kuko byari ingorabahizi kugera mu mugi wa Nyamagabe ukoresheje uyu muhanda bari bategereje kuva mu mpera za 2012.

Yagize ati: “Twari dufite ikibazo cyo kujya Nyamagabe, umuntu yafataga moto kugenda no kugaruka agatanga ibihumbi 10 cyangwa hejuru yayo. Hari n’ubwo imvura igwa ntibyemere kuko bitakunda kugenda. Iyi ni inkuru nziza ku baturage ba Musange n’abandi bakunda kuhagenda.”

Imiterere y’uyu muhanda kandi ngo yahombyaga ba nyir’ibinyabiziga kuko yatumaga bakoresha amavuta menshi nabyo ubwabyo bikangirika. Ariko ngo ubu iki kibazo kigiye gukemuka bajye bagenda mu muhanda umeze neza.

Mugisha Philbert, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, avuga ko ikorwa ry’uyu muhanda rije gukemura ibibazo by’imigenderanire ndetse n’imihahiranire hagati y’umugi wa Nyamagabe n’imirenge ya Kaduha na Musange ndetse n’iyindi bituranye.

Avuga ko bigiye koroshya akazi ko kugeza ibicuruzwa hirya no hino muri iyo mirenge ndetse n’ibihingwa bihera bikabasha kugera ku isoko ryo mu mugi wa Nyamagabe.

Ati : “Icyo (umuhanda) uje gukemura ni uburyo bwo kugira ngo abagenda babashe kugenda neza, ariko n’ibintu.

Imihahiranire, abatwara ibintu biva ku masoko bijya ku yandi, cyane cyane Umurenge wa Musange hari ibihingwa byinshi bihera binafatiye runini ubukungu bw’akarere nk’urutoki n’imyumbati ariko hakaba hari ikibazo cy’umuhanda. Ubu rero ibicuruzwa bizajya bigera ku masoko byoroshye.”

Akomeza avuga ko uyu muhanda uzanorohereza ba nyir’ibinyabiziga batwara ibintu binyuranye nk’ibikomoka ku makara n’ibindi byagendaga byangirika n’abajyaga banyura mu tundi turere nk’aka Nyanza ngo babone uko bagera mu mugi wa Nyamagabe bazunguka igihe bakoresha.

Ikorwa ry’uyu muhanda ni umwe mu mihigo akarere ka Nyamagabe kahize kwesa muri uyu mwaka wa 2013-2014 bikaba biteganijwe ko ugomba kuba warangiye mu kwezi kwa 12 uyu mwaka.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka