World Vision imaze gufasha akarere ka Gatsibo kongera biogas

Umushinga wa gikirisitu utegamiye kuri Leta World Vision ukorera mu karere ka Gatsibo utangaza ko umaze gufasha aka Karere kongera umubare w’abakoresha ingufu zikomoka kuri biogas nyuma yo kubona ko Akarere ka Gatsibo kari kagifite umubare muto w’abakoresha biogas.

Ibi uyu mushinga wabitangaje kuwa 14 Ugushyingo 2013, ubwo wagaragarizaga Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bimwe mubyo wiyemeje kuzageza ku batuye aka Karere.

Mu mwaka ushize wa 2012, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwari bwagaragaje ko abakoreshaga biogas batageraga kuri 50, ubu ngo abamaze kugerwaho n’iyi gahunda bakaba bagera kuri 342.

Impamvu yatumaga abaturage batagira biogas ngo yari ukutagira ubushobozi bwo kuyikoresha kuko biogas ya macye kugira ngo yubakwe bitwara akayabo k’ibihumbi 600 y’u Rwanda byiyongeraho kuba ufite inka zororerwa mu biraro.

Umuryango World Vision wari wahize gufasha Akarere ka Gatsibo kubaka biogas 29 nyuma yo kubanza gutanga inka 85, ingurube 37 n’ihene 448 kandi ngo byagezweho; nkuko bitangazwa n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwemubukungu n’iterambere, Habarurema Isaie.

Kugira ngo Akarere gashobore kugera kubyo kiyemeje, World Vision yatanze imisemburo 244 yo kurindisha inka muri gahunda yo kuzivugurura. Gahunda ya biogas ni imwe muri gahunda zifasha abaturage kurengera ibidukikije n’amashyamba muri rusange.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka