Gakenke: Ibikorwa by’itorero ku rugerero byunganiyeho akarere miliyoni 54

Umutahira w’itorero ry’igihugu mu Karere ka Gakenke, Karekezi Joseph yatangaje ko ibikorwa by’iterambere byakozwe n’abanyeshuri bari ku rugerero basaga gato 1100 bifite agaciro ka miliyoni 54 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aba banyeshuri bakoze ibikorwa bijyanye n’ubukangurambaga kuri mitiweli, kuringaniza urubyaro, kugira isuku n’ibindi. Bakoze kandi ibikorwa by’amaboko nko gutunganya uturima tw’igikoni, guhanga imihanda, gutera ibiti, gutunganya ubusitani ku biro by’utugari n’ibindi.

Karekezi yagize ati: “nk’umusaruro urugerero rwa mbere rwagize ku karere ni ibikorwa birebana nko kubaka utugari, kubakira abatishoboye, gucukura ibyobo bifata amazi, gukora ubusitani n’ibindi, ibyo ngibyo iyo ubishyize mu gaciro usanga byarinjije mu karere amafaranga angana na miliyoni 54 y’u Rwanda hatabariwemo ibikorwa by’ubukangurambaga.”

Karekezi Joseph, umukozi ushinzwe itorero mu Karere ka Gakenke.
Karekezi Joseph, umukozi ushinzwe itorero mu Karere ka Gakenke.

Mu bikorwa by’indashyirwa byakozwe n’intore harimo kubaka Ibiro by’Akagari ka Karambo mu Murenge wa Karambo aho abanyeshuri 27 bibumbiye amatafari barayatwika barangije bazamura inzu kugeza yuzuye.

Intore z’abanyeshuri zo mu Murenge wa Cyabingo bakuye umukecuru mu manegeka (high risk zone) bamwubakira inzu ku mudugudu naho abo mu Murenge wa Muhondo bahanze umuhanda wa kilometero imwe ku mudugudu w’icyitegererezo.

Karekezi ukuriye itorero mu karere ka gakenke yabwiye Kigali Today ko itorero ry’urugerero rizatangira mu mpera z’ uku Gushyingo uyu mwaka, rifite umwihariko aho abanyeshuri bazatozwa bazigishwa bakarangiza bazi gukora ibintu bitandukanye.

Ibiro by'Akagali ka Karambo byubatswe n'intore.
Ibiro by’Akagali ka Karambo byubatswe n’intore.

Intore iri ku rugerero ngo igomba kurangiza izi gukora akarima k’igikoni, gutera ibiti, kubihingira no kubikondorera ndetse no kubaka rondereza.
Biteganyijwe ko abanyeshuri basaga agato 1450 barangije amashuri yisumbuye mu Karere ka Gakenke bazitabira itorero rizamara ibyumweru bitatu nyuma y’aho bagatangira urugerero.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka