Abaherwe bakiri bato ku isi bemereye Perezida Kagame gukomeza gushora imari mu Rwanda

Bamwe mu bagize Umuryango w’abakire bakiri bato ku isi wa YPO, bamenyesheje Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ko bagiye kuzana abashoramari bagenzi babo mu Rwanda, kuko ngo bashima uburyo iki gihugu cyorohereza ishoramari.

Aha hari mu biganiro abagize uyu muryango witwa YPO, Young Presidents Organization bagiranye na perezida Paul Kagame ubwo yabakiraga kuri uyu wa gatatu tariki 13/11/2013, mu ngoro akoreramo bita Village Urugwiro.

Abanyamuryango ba YPO bijeje umukuru w'igihugu ko bazashishikariza na bagenzi babo kuza gushora imari mu Rwanda
Abanyamuryango ba YPO bijeje umukuru w’igihugu ko bazashishikariza na bagenzi babo kuza gushora imari mu Rwanda

YPO yaje gusuzuma uko imishinga batangije mu Rwanda irimo gushyirwa mu bikorwa, aho bayishimye banemeza ko bazakomeza kuyiteza imbere, kandi bakajya kureshya bagenzi babo bari hirya no hino ku isi kugira ngo baze gukorera mu Rwanda.

Paul Lamontagne umwe mu bagize YPO yagize ati “Twaganiriye n’Umukuru w’igihugu twungurana ibitekerezo ku cyakorwa, atwereka amahirwe ahari mu gushora imari mu Rwanda. Ubwo rero abanyamuryango ba YPO tugiye kurarika bagenzi bacu hirya no hino ku isi, nibo bazihitiramo ibyo bazaza gukorera mu Rwanda.”

Uyu Lamontagne washinze uri mu bashinze ikigo cyitwa eneblis ngo yishiimira ko ikigo cye cyazanye abashoramari bato n’abaciriritse 200 mu Rwanda mu myaka ine ishize, bakaba ngo baratanze inkunga ya tekiniki mu bikorwa bitandukanye no mu mishinga yo gutanga ingufu, iy’ibikorwaremezo, ubuhinzi ndetse n’ikoranabunga.

Abagize YPO na perezida wa repubulika bagiranye ibiganiro birambuye ku iterambere ry'igihugu.
Abagize YPO na perezida wa repubulika bagiranye ibiganiro birambuye ku iterambere ry’igihugu.

Yariv Cohen ufite ikigo cyitwa Kaenaat, yijeje ko azakomeza kureshya abashoramari kugirango baze gukorera mu Rwanda, gukomeza kwerekera abakozi hagamijwe gukora neza imirimo inyuranye y’iterambere, ndetse no gushakisha inkunga yatangwa nk’igishoro ku mishinga mito n’iciriritse.

Avuga ko impamvu igaragaza ko abashoramari bakora bunguka cyane mu Rwanda, ari uko ngo igihugu cyorohereza abashoramari kurusha ibindi byo ku isi; aho na Banki y’isi iishyira u Rwanda ku mwanya wa kabiri ku rwego rw’isi mu bihugu byavuguruye uburyo bwo korohereza abashoramari mu myaka itanu ishize.

YPO yatangiye gukorera mu Rwanda mu myaka irindwi ishize, aho ngo bashora imari mu mishinga iteza imbere ubuhinzi nko kubaka ubuhunikiro no kongerera agaciro ibiva ku buhinzi, guteza imbere imishinga ikorwa n’abagore nk’ububoshyi bw’agaseke, kwigisha no gucuruza mu bijyanye n’ikoranabuhanga, na gahunda ihari yo kubaka hoteli no kongera amavuta ya peterori.

Mu bo baganiriye na Perezida Kagame harimo no gukora imishinga myinshi y'iterambere
Mu bo baganiriye na Perezida Kagame harimo no gukora imishinga myinshi y’iterambere

Ubu mu Rwanda hari abanyamuryango ba YPO 11 bakomotse mu bihugu bitandukanye, bazasura inzego zinyuranye ku matariki ya 10-16/11/2013.
Abagize YPO baherukaga mu Rwanda mu Ugushyingo 2012 aho bari beretse Perezida wa Repubulika imishinga 10 bazashoramo imari yabo.
Uyu muryango w’abaherwe bakiri bato ku isi, ngo ugizwe n’abanyamuryango ibihumbi 20 bari mu bihugu 100 byo ku migabane yose y’isi, ukaba uhagarariwe mu Rwanda n’ihuriro ry’abashoramari bakiri bato bagera kuri 50 ryitwa RAF.

Muri YPO ngo nta muntu n’umwe ufite ubucuruzi bufite agaciro kari munsi ya miliyoni 10 z’amadolari; aho ngo bayateranije bose bagira ubukungu buza ku mwanya wa gatatu ku isi mu bihugu bikize, nk’uko Emery Rubagenga ukuriye YPO mu Rwanda yabisobanuye.
Buri mwaka YPO izana bamwe mu banyamuryango bayo mu Rwanda, nk’uko binakorwa mu bindi bihugu, bakaba baje kumva imiterere y’ishoramari kugirango baze kuhakorera.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ntawashidikanya ko arumugabowabagabo bose yarabemeje nubwo badahwemakumuharabika ariko bazakorwanisoni

fidele yanditse ku itariki ya: 4-12-2013  →  Musubize

Erega muzehe wacu ni papa wabanyarwanda niyompamvu agomba gukora ibishoboka byose kugirango abanyarwanda baterimbere kandi ninabyo tumutegerejeho nk’umubyeyi w’igihugu.Turakwemera cyane kandi tukuri inyuma

ntakirutimana.christophe yanditse ku itariki ya: 14-11-2013  →  Musubize

presisent wacu uri umwarimu mwiza ndetse bakire bakwigireho turagukunda tuzaguhora inyuma

kaman yanditse ku itariki ya: 13-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka